00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Abaturage bugarijwe n’abajura bitwaza intwaro gakondo

Yanditswe na

Bukuru J.C

Kuya 9 April 2015 saa 04:07
Yasuwe :

Bamwe mu batuye mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera, by’umwihariko abatuye mu gasanteri (Centre) ka Rugabano, bavuga ko baterwa n’abajura baba bitwaje imihoro, ibyuma n’ibindi.

Nk’uko abaganiriye na IGIHE babivuga, ngo aba bajura bahengera igicuku kinishye, bagafata intwaro gakondo nk’imihoro n’izindi, bakigabiza zimwe mu ngo z’abaturage, babakangisha kubatema maze bakabiba ibikoresho byo mu nzu, bakabaka n’amafaranga.

Ingo zisaga 10 muri uwo murenge ngo zimaze kwibwa muri uyu mwaka wa 2015 nk’uko abaturage bahatuye babitangaza.

Umwe mu baturage utarashatse ko izina rye ritangazwa, yabwiye IGIHE ko aherutse guterwa n’abajura bitwaje imihoro, ati “Bapfumuye inzu, hari nko mu ma saa sita z’ijoro tugiye kumva twumva batugezeho.”

Yakomeje agira ati “Bari batatu bose bafite imihoro, batwaye ibyo bashaka byose turabareka baragenda, kuko iyo twiha kubarwanya rwari dufite ubwoba bw’uko badutema.”

Abaturage batandukanye batuye mu Rugabano batangaza ko ubu bujura bubateye inkeke, ngo kuko iyo ababukora baba bitwaje intwaro gakondo, bityo bakaba bashobora no guhitana amagara y’abo basanze mu rugo, baramutse bashatse kubarwanya.

Iduka bararyibye bararyeza

Mu ijoro ryo ku wa 8 Mata 2015, abajuru bigabije iduka ry’uwitwa Delphine Tuyisabe, biba ibyo basanzemo byose barisiga ryambaye ubusa.

Aganira na IGIHE, Tuyisabe yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’uburyo azongera kubona igishoro, ati “Byabaye hagati ya saa saba n’igice za nijoro na saa munani, batwaye ibitenge 40 bihenze cyane byitwa ‘JAVA’ bifite agaciro kari hejuru y’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda, batwaye n’ibindi bitenge 10 bisanzwe, n’amatelefoni 10, imyenda y’abagabo, iy’abana hamwe n’ibindi bicuruzwa bitandukanye, muri macye iduka baje bararyeza neza neza. Ubu mpangayikishijwe n’ukuntu nzongera kubona igishoro.”

Akomeza avuga ko yari asanzwe afite umuzamu, wanamubwiye ko atigeze yumva abajura baza, akaba acyeka ko yari yatwaye n’ibitotsi.

Ati “Inaha hari ubujura bukabije, kuko batera n’abantu mu ngo zabo bitwaje imihoro, bakiba ibyo mu nzu, batobora amazu n’ibindi bibi bitandukanye, ariko ibyo gutobora iduka byo ntibyaherukaga.”

Ngendabizi Gideon, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, yatangarije IGIHE ko ubu bujura budakabije.

Yagize ati “Ubujura burahari bajya biba rimwe na rimwe, ni ubujura bworoheje nta “case” yo gukomereka iragaragara, ni kwa kundi abajura baza bagafungura nk’urugi bakoresheje imfunguzo rimwe na rimwe hari nk’igihe ba nyirayo baba bararangaye bakazita cyangwa ntibakinge neza. Ibyo ibintu bikorwa n’abanywa ibiyobyabwenge, icyo kibazo kirahari.”

Ngendabanga akomeza avuga ko nta muntu muzima wajya kwiba atakoresheje ibiyobyabwenge, ariko kandi ngo ntawe barumva wibwe n’abitwaje umuhoro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages