Abaturage bagera kuri 80 batunganyije imihanda itandukanye yo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, barasaba ko bakwishyurwa amafaranga bamaze amezi abiri badahembwa, ariko ubuyobozi bw’umurenge burabizeza ko amafaranga yabo bazayabona mu cyumweru gitaha.
Abaturage bagera ku munani bicaye ku biro by’umurenge wa Bwishyura, bavuga ko baje kwishyuza amafaranga bakoreye mu gusukura imihanda yo muri uyu murenge wubatsemo Umujyi wa Karongi. Ni abagore barindwi n’umusaza umwe. Nta muyobozi n’umwe bari kumwe yewe banicaye birebera mu muhanda.
Mu gihe twabegeraga umwe muri bo yagize ati “Twarakoze kuva muri Gicurasi kugeza muri Kamena ariko tuza kwishyuza bakatubwira ko tuzagaruke, kuko ikibazo barimo kucyigaho. Turashonje, turanashaka kugura Mituweli.”
Muri bo kandi harimo umwe wavuze ko aje kwishyuza aya mafaranga ngo abashe kwishyurira umwana we w’imyaka irindwi ngo umaze iminsi itatu yishyize igishyimbo mu gutwi ariko akaba yarabuze amafaranga yo kukivanamo kuko yamujyanye kwa muganga bakamusaba Mituweli akayibura kubera ko atahembwe ngo ayigure.
Niyonsaba Cyriaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura yatangaje ko aya mafaranga yatinze kuko yahuriranye n’ibikorwa by’ingengo y’imari ariko ko agiye kuboneka. Yagize ati “Aya mafaranga yahuriranye n’ingengo y’imari, dusoza iy’umwaka ushize dutangira umushya bitugora kubahemba. Muri iki cyumweru tugiye gutangira bazahembwa amafaranga yabo.”
Niyonsaba yakomeje atangaza ko urutonde rw’abagomba guhembwa rwagejejwe ku biro by’Akarere ka Karongi bakaba bategereje ko ubuyobozi bushinzwe imari bubaha amafaranga yo kubahemba nyamara ngo na we agiye kubikurikirana umunsi ku wundi byihute n’ubwo hari akandi kazi abifatanya.
Abakoze harimo abavuga ko bafitemo ibihumbi 15 mu gihe hari n’abavuga ko bafitemo amafaranga arenga ibihumbi 40.



















TANGA IGITEKEREZO