Abiga muri iri shuri bavuga ko iki kibazo kimaze imyaka irenga ibiri, kigira ingaruka ku musaruro wabo mu masomo ndetse ngo kuri bamwe igikoma banywa kibagiraho zirimo kurwara mu nda kuko kidatekanwa isuku.
Iki kibazo kiri mu byakirijwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Munyakazi Isaac, ubwo yasuraga iri shuri mu mpera z’iki cyumweru, muri gahunda ya Mineduc y’ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi.
Bamwe mu banyeshuri bavuze ko birirwa batariye bigatuma batiga neza mu masaha ya nimugoroba kuko baba basinzira kubera inzara, abandi bahanganye n’ingaruka z’igikoma kitameze neza bahabwa.
Umwe yagize ati “Ntabwo nimugoroba twiga neza kuko tuba turi gusinzira, abandi basohoka bajya kwihagarika buri kanya abarimu bakaduha ibihano byo kuduheza hanze. Icyifuzo ni uko igikoma bakireka bakajya badutekera ibiryo.”
Undi munyeshuri yagize ati “Tubonye ibiryo saa sita twakwiga neza kuko kiriya gikoma kiba kitameze neza gikonje gifite n’umwanda bigatuma turwara mu nda.”
Ubuyobozi bw’ishuri bugabura igikoma kubera amaburakindi
Umuyobozi wa GS Kinama, Bahati Munyakazi Pascal, yavuze ko bafashe umwanzuro wo gutekera abanyeshuri igikoma gusa kuko ababyeyi banze gutanga amafaranga y’ifunguro rya saa sita.
Yemeje ko babizi ko abana batiga neza kubera inzara ariko nta yandi mahitamo kuko n’amafaranga agurwamo ifu y’igikoma ava ku yo Leta itanga yo kunganira umusanzu w’ababyeyi ufasha abana kurira ku ishuri saa sita.
Yagize ati “Ababyeyi nta mafaranga batanze, niyo mpamvu twahisemo gutekera abana igikoma gusa. Ntabwo biga neza ariko twahisemo kubatekera igikoma kuko twabonaga ari ikibazo gikomeye kwiga nta kintu bariye.”
Munyakazi yavuze ko bagendeye ku nama bagiriwe, bagiye gutumiza ababyeyi bakabiganiraho bagashaka uko abana bajya batekerwa ibiryo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Munyakazi Isaac, yasabye ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bufasha ibigo by’amashuri kunoza gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, ababyeyi bagakangurirwa kubishyurira.
Yagize ati “Ntabwo bikorwa neza, twasabye inzego z’ibanze gufasha amashuri yose bitari gukorwa neza bigasobanuka, ababyeyi bakumva ko ari uruhare rwabo rwa mbere, Leta izamo ari ukunganira. Ni nayo mpamvu mwumvise ko kuri ririya shuri twasuye bahise batumiza inama y’ababyeyi aho abayobozi b’akarere n’ab’umurenge bose bazahuriyo kugira ngo babisobanure neza kiriya kibazo gikemuke.”
Abanyeshuri biga kuri GS Kinama bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri ni 517.



















TANGA IGITEKEREZO