00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Abana 13 bari baburiwe irengero babonetse bashonje

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 26 January 2022 saa 08:17
Yasuwe :

Abanyeshuri bo mu Karere ka Karongi bari baburiwe irengero bongeye kuboneka nyuma y’iminsi itatu, bashonje cyane.

Mu cyumweru gishize ni bwo aba bana bo mu Kagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera bavuye mu kigo barahunga ubwo akarere kari mu gikorwa cyo gukingira abanyeshuri bafite kuva myaka 12 kugera kuri 17.

Ababyeyi babo bakimara kubona badatashye bihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ubw’ikigo.

Nyuma y’iminsi itatu ni bwo ubuyobozi bw’ishuri bwatumyeho ababyeyi bubamenyesha ko abana babonetse.

Umwe mu babyeyi yagize ati "Twaragiye abana turabakira, dusanga barabaye iminambe, dusaba ko baza mu rugo tukabakira tukabahumuriza."

Aba babyeyi bari mu byishimo byo kongera kubona abana babo, basaba ubuyobozi gukomeza ubukangurambaga kuko batekereza ko aba bana bagendeye mu gihiriri cy’abaturage banga kwingiza Covid-19 kubera imyizerere.

Umuyobozi w’Ishuri aba bana bigaho, na we yunze mu ry’ababyeyi, avuga ko kuba barahunze urukingo byatewe n’uko hari abo babonye banze kwikingiza.

Ati "Dusanga ari abana bagendeye mu gihiriri cy’ababyeyi banze kwikingiza. Hari ababyeyi banze kwikingiza basiga abana mu ngo, hanyuma bakabatwohereza ngo bigane n’abandi, ni bo bagiye boshya abana ko kwikingiza ari icyaha, ngo ni ibimenyetso bya nyuma."

Aba bana bemera ko bari barahunze urukingo rwa Covid-19 ariko bakavuga ko byatewe n’amakuru y’ibihuha bari barufiteho.

Hari uwagize ati "Twagiye ku ishuri tutazi ko bari budukingire, tubonye bagiye kudukingira turavuga ngo reka ducike. Twagiye turi 13, batandatu bajya ukwabo natwe tuguma ukwacu. Byatewe n’amakuru y’ibihuha twagendaga twumva, nyuma yo kugaruka baradukingiye."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire mu Murenge wa Rubengera, Niyigaba Bellarmo, avuga ko aba bana batahunze urukingo kubera imyemerere ahubwo baruhunze kubera ubwoba bw’urushinge.

Ati "Byari ugutinya kubera ko abana b’abakobwa ni bo bari biganjemo no kubakingira kanseri y’inkondo y’umura usanga na bwo baba batinya."

Ubuyobozi busaba ababyeyi kujya baganiriza abana bukababwira ko kwikingiza Covid-19 ari gahunda ibafitiye akamaro, bakirinda guharira iyi nshingano ubuyobozi bw’amashuri.

Abana bari baburiwe irengero nyuma y'amakuru y'ibihuha bari bafite ku rukingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .