Iri gabanuka ry’abangavu baterwa inda mu Karere ka Karongi ryagizwemo uruhare n’ubukangurambaga akarere gafatanyamo n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Ubwo hasozwaga umushinga ‘We actx for Hope’ umaze imyaka ibiri ufasha abangavu batewe inda mu mirenge umunani yo mu Karere ka Karongi, abafashijwe n’uyu mushinga watewe inkunga na Gesundus Africa basabwe kugira uruhare mu kurwanya inda ziterwa abangavu.
Aba bangavu 264 mu bufasha bahawe harimo inyigisho ku buzima bw’imyororokere, kuboneza urubyaro, no kwihangira imirimo.
Mu rwego rwo gufasha aba bangavu kubona amikoro yo kurera abana babyaye, uyu mushinga wabahaye amatungo magufi arimo inkoko, ingurube n’ihene, bitewe n’amahitamo ya buri wese. Abangavu bahisemo guhabwa inkoko buri umwe yagiye ahabwa inkoko 20 mu gihe uwahisemo ingurube cyangwa ihene yahawe itungo rimwe.
Umuyobozi w’Umuryango We Actx for Hope, Chantal Benekigeli yashimiye ubuyobozi bw’akarere ko bakoranye neza, asaba abangavu gukoresha ubumenyi bahawe.
Ati “Ni ikibazo gikomeye kuba mu mwaka ushize mu gihugu abangavu barenga ibihumbi 22 baratewe inda. Niyo mpamvu twakoranye n’imirenge kugira ngo nabo babihagurukire. Dufite abajyanama b’urungano, twarabateguye kugira ngo bashobore kwigisha abandi. N’aba bangavu twabasabye kwigisha abandi, kugira ngo batazagwa mu bibazo nk’ibyo bahuye nabyo”.
Irankunda Sandrine, uri mu bafashijwe n’uyu mushinga avuga ko nyuma yo guterwa inda yari yaraheranywe n’agahinda, gusa ngo inyigisho yahawe zamufashije kwakira ibyamubayeho, ihene yahawe imufasha kwiyunga n’umuryango we.
Ati “Nyuma yo guhabwa ihene mu rugo bakajya babona ifumbire bajyana mu murima batangiye kubona ndi umwana. Ihene irabyara babona ndi kugenda nunguka”.
Irankunda na bagenzi be bavuga ko bagiye kwifashisha inyigisho bahawe no guha ubuhamya bagenzi babo bataraterwa inda mu kubafasha kwirinda.
Ati “Batwigishije ibijyanye no kuboneza urubyaro. Hari bagenzi bacu tugendana batagize amahirwe yo kubona ubu bumenyi, icyo tugiye kubafasha ni ukubaha ubu bumenyi kugira ngo babashe kwirinda kugwa mu bishuko nk’ibyo twaguyemo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, yavuze ko uyu mushinga usize ikintu gifatika muri aka karere kuko wakoreye mu mirenge umunani muri 13 igize aka kare.
Visi Meya Umuhoza yavuze ko kubyara ubwabyo atari ikibazo ariko ngo kubyara udafite ugufasha kurera biba imbogamizi, rimwe na rimwe abana bakajya kuba ku muhanda kubera kubura ahantu baba cyangwa umwana akaba yakura nabi akagira imirire mibi.
Ati “Ubutumwa dukomeza guha bariya bana b’abakobwa ni uko ubumenyi bahawe bakomeza kububyaza umusaruro. Ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere tubasaba gukoresha ubumenyi bahawe birinda gukomeza kubyara badafite uburyo bwo kurera kandi n’iyo uburyo, ntabwo umuntu akwiye kubyara mu buryo budafite gahunda”.
Mu gihugu hose imibare igaragaza ko mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472, mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.
Nubwo mu Karere ka Karongi abangavu batewe bagabanyutse mu 2024, mu gihugu hose bariyongereye bagera kuri 22.454.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!