Karasira yigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Kuri uyu wa Mbere byari byitezwe ko agaragara imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, akaburana mu mizi ku byaha ashinjwa.
Urubanza rwongeye gusubikwa nyuma yo kwanga kuburana, asaba ko yahabwa umwanya wo gutegura urubanza rwe neza.
Zimwe mu mpamvu Karasira yagaragarije inteko iburanisha ni uko afite uburwayi kandi ko atarabona imiti. Yavuze ko arwaye diabète, agahinda gakabije, umutima ndetse ko afite n’uburwayi bwo mu mutwe.
Nyuma yo kumva ibisobanuro by’uregwa, urukiko rwemeje ko iburanisha risubikwa ku bw’inyungu z’ubutabera, ryimurirwa ku wa 7 Nyakanga 2022.
Karasira aheruka mu Rukiko muri Gashyantare aho yari yasobanuye ko impamvu yifuza gusubikirwa urubanza ari uko atashakaga kuburanishwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ahubwo asaba kuburana imbonankubone.
Akurikiranyweho ibyaha birimo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!