Muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorwe Abatutsi, mu murenge wa Karama, Akarere ka Huye mu mpera z’icyumweru gishije habaye umugoroba wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 32 yabonetse muri ako gace.
Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Karama, waranzwe n’ijoro ryo kwibuka, ahatangiwe ubuhamya bunyuranye ku nzira y’umusaraba Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komini Ruhashya, Perefegitura ya Butare, aho uwari Burugumesitiri w’iyo Komini, Hategekimana Deogratias yayoboye ubwicanyi bwakorewe i Karama.
Rwamamara Tharcisse utuye mu mudugudu wa Nyesonga, akagari ka Kibingo, umurenge wa Karama, akarere ka Huye, mu buhamya bwe avuga ko mu 1994 banyuze mu nzira y’umusaraba ikomeye kuko kugira ngo babe bakiriho ari Imana yakomeje kubarinda. Avuga ko uwahoze ari Burugumesitiri n’uwari uyoboye abajandarume ari bo babagabije Interahamwe. Atangaza ko nyuma ya Jenoside n’ubwo ubuzima bwari bukomeye Leta yababaye hafi binyuze muri FARG ariko ubu bafite gahunda yo gukora bakiteza imbere. Ikindi akomozaho ni uko hari abaturage bakirangwa n’ingengabiterezo ya Jenoside ariko abo bagomba kubarwanya bivuye inyuma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama Mutabaruka Jean Baptiste, asaba abaturage ba Karama kubohoka uzi ahaba harajugunywe umubiri w’umututsi woshwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, bakaharanga. Ariko agira ati “Hari abacyinagiye badashaka kugaragaza ahari imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Turabasaba kubohoka bakadufasha imibiri y’abazize igitabye hirya no hino ikaboneka tukayishyingura mu cyubahiro. Ufite ipfunwe cyangwa se ubwoba niba hari aho azi yahashyira ikimenyetso kihaturangira.” Asaba abarokotse Jenoside kwihangana bakikomeza kuko banyuze mu bihe bikomeye kandi bakagira icyizere cyo kubaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imari, n’iterambere mu by’ubukungu, Mutwarasibo Cyprien, yasabye abarokotse Jenoside gukomera ariko anagaya abakoze Jenoside kimwe n’abayobozi bayiteguye. Agira ati “amateka yacu urubyiruko rugomba kuyafata, rukayagira ayabo, bakayigiraho kandi bagafata ingamba ko Jenoside itazasubira ukundi. Murasabwa kubaka igihugu cyiza kizira amacakubiri.” Yakomeje akangurira abanyarwanda bose gushishikarira umurimo kuko ari wo ntego nyamukuru yo kwigira.
Senateri Antoine Mugesera na we uvuka muri ako gace wagiye kwifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Karama mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi b’i Karama bazize Jenoside, ashimira abanyakarama bitabiriye icyo gikorwa n’inshuti n’abavandimwe baje kubafata mu mugongo. Asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomera kandi bagaharanira ko batera imbere. Asaba abaturage kutumva abashaka kubaroha, bagaharanira kuraga abana igihugu kitarangwamo amacakubiri, u Rwanda rwiza, abana bakaba bazira urwango. Ashima aberekanye imibiri yashyinguwe uwo munsi aboneraho kubasaba ko bagira umuhate n’ubushake bwo kuranga ahandi hose haba harajugunywe imibiri ikaba itarashyingurwa mu cyubahiro kuko uzavuga ntacyo azaba.
Ku birebana no kwigira Mugesera yabwiye abari aho ko hari bbyinshi bimaze kugerwaho birimo Inkiko Gacaca zaciye imanza z’abakoze Jenoside, kwiyubakira amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri kandi hari n’ibindi bigikomeza. Abasaba kudakomeza gutegereza imfashanyo kuko n’abarokotse Jenoside bakwiye gutekereza ko bazacuka. Abasaba guhaguruka bagakora bakava mu bukene.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Karama rushyinguyemo abazize Jenoside basaga ibihumbi mirongo irindwi na bitanu, kuri uwo munsi hakaba harashyinguwe imibiri 32 yabonetse ahantu hanyuranye, ariko bitangazwa ko hari indi myinshi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.



















TANGA IGITEKEREZO