00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanombe: Umuhanda uca munsi y’ikibuga cy’indege wimuwe

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 7 July 2016 saa 02:33
Yasuwe :

Umuhanda ujya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali giherereye i Kanombe wimuwe ndetse imikoreshereze yawo irahindurwa nyuma y’aho umuhanda mushya uca munsi y’ikibuga wuzuye.

Itangazo ryasinyweho n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Mukaruliza Monique mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 6 Nyakanga 2016 rigaragaza ko imikoreshereze y’umuhanda wa kaburimbo ujya ku kibuga cy’indege cya Kigali yahindutse.

Uyu muhanda urebana n’amarembo y’abinjira n’abasohoka mu gihugu ufunzwe mu gihe habura iminsi itatu ngo u Rwanda rwakire inama mpuzamahanga y’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iteganyijwe tariki 10 -18 Nyakanga 2016.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Supt. Ndushabandi Jean Marie Vianney yatangarije IGIHE ko iyubakwa ry’uyu muhanda mushya nta sano rifitanye n’inama y’Abakuru b’ibihugu igiye kubera mu Rwanda.

Ati “ Ntabwo bifitanye isano, wubatswe nkuko ibindi bikorwa remezo byubakwa mu gihugu kiri gutera imbere. Abanyarwanda baba bafite ibitekerezo bitandukanye byubaka igihugu umunsi ku wundi kandi bigomba gushyirwa mu bikorwa.”

Yakomeje agira ati “ Uyu muhanda ubaye warafunzwe kubera iyi nama, byaba bisobanuye ko nirangira uzongera ugafungurwa kandi siko bimeze.”

Supt. Ndushabandi yirinze kugira icyo atangaza ku bijyanye no kuba uyu muhanda wacaga hafi y’ikibuga cy’indege cya Kigali giherereye i Kanombe wimuwe mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano wacyo.

Inzira nshya igiye kujya ikoreshwa n’abanyamaguru ndetse n’ibinyabiziga

 Kuva ku Giporoso no ku Cyamitsingi werekeza ku bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe

Bazajya baca ahubatswe umuhanda mushya binjire mu masangano y’umuhanda(Roind- Point) ahahoze umuhanda w’amabuye ujya kuri 12 bakatire aho uyu muhanda mushya uhurira n’uwari usanzweho uteganye no kuri MAGERWA.

 Kuva ku bitaro by’i Kanombe werekeza ku Giporoso

Bazajya banyura ku Gasaraba bakatire ku muhanda mushya uca munsi y’ikibuga cy’indege bace kuri Rond-point nshya iri ahahoze umuhanda w’amabuye bagere ku Cyamitsingi no ku Giporoso.

Kuri Rond-point nshya iri hafi yo ku Cyamitsingi hari abashinzwe umutekano wo mu muhanda bari kuyobora abataramenya imikoreshereze yari isanzwe y’uyu muhanda yahinduwe.

Umuhanda usanze werekeza ku Kibuga cy'indege urafunzwe
Imodoka ziva mu Giporoso ziri gukatira kuri aya masangano zerekeza mu muhanda mushya
Aho imodoka zerekeza ku bitaro bya gisirikare i Kanombe ziri kunyura
Rond-point ijya kuri MAGERWA ku kibuga cy'indege no mu muhanda w'amabuye werekeza kuri 12
Rond-point irebana n'amarembo yo kuri MAGERWA
Umuhanda mushya watangiye gukoreshwa
Umuhanda ukomeza ujya ku Gasaraba
Abapolisi bakoresheje ibyapa ndangacyerekezo mu kuyobora abataramenya izi mpinduka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages