00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamwe kagura miliyoni 23 Frw: Ibyihariye ku twuma dufasha abana kumva twatangiye gutangirwa mu Rwanda

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 12 August 2025 saa 09:04
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangije gahunda yo kuvura abana bafite ubumuga bwo kutumva, bigakorwa babazwe bagashyirwamo mu matwi utwuma tuzwi nka ‘cochlear implant’s’, biba ubwa mbere bikozwe mu Rwanda.

Iyi gahunda yatangijwe ku wa 12 Kamena 2025, iri gukorerwa mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal (KFH). Yatangiranye n’abana 10. Ni ubuvuzi bari guhabwa nta kiguzi batanze.

Kugeza ubu abana batatu ni bo bamaze kubagwa bashyirwamo utu twuma tw’ikoranabuhanga dushyirwa mu gice cy’imbere mu gutwi.

Ni ubuvuzi buhenze cyane kuko nk’akuma kamwe gashobora kugura ibihumbi 16$ (arenga miliyoni 23 Frw), utabariyemo ikiguzi cy’ubuvuzi, akaba ibihumbi 25$ (arenga miliyoni 36 Frw) ushyizeho n’ubuvuzi.

Abana bari gufashwa ni abafite ibibazo byo kutumva byatewe n’uko ugutwi kw’imbere kudakora neza.

Ni serivisi benshi bajyaga gushakira mu mahanga ariko bakagorwa no kubona ubushobozi cyangwa viza zibemerera kujya muri ibyo bihugu.

Ubu buvuzi bukorwa umwana abazwe agafungurwa igufwa ry’inyuma y’ugutwi, barangiza bagashyiramo akuma kagashyirwa mu gice cy’ugutwi kizwi nka ‘cochlear’ amajwi akabasha kugera ku bwonko.

Ni serivisi zizangirwa ubuntu, abana bagafahwa kongera kumva no gukomeza ubuzima bwabo nta nkomyi.

Gushyira mu gutwi k’umwana aka kuma, bitwara amasaha ari hagati y’abiri n’atatu, umwana agataha umunsi ukurikira, nyuma y’ibyumweru bibiri akaba abasha kumva.

Ubu buvuzi buri gukorwa n’itsinda ry’abaganga riyobowe na Dr. Richard Gurgel, inzobere mu kubaga indwara z’amatwi, amazuru n’umuhogo yo muri Kaminuza ya Utah yo muri Amerika.

Dr. Gurgel ari mu Rwanda aho ari kumwe n’itsinda ry’abaganga b’inzobere ryaje gutanga ubu buvuzi bugezweho kuri aba bana bafite umubumuga bukabije.

Dr. Gurgel yavuze ko ubumuga bwo kutumva bubangama cyane kubera ko uburyo bwo kumvikana nk’abantu bushingiye ku kumva, ndetse ubuvukanye aba afite ibyago byinshi byo kutazigera anavuga.

Yavuze ko gutangiza ubu buvuzi mu Rwanda ari umuti urambye ku bafite ibibazo byo kutumva ndetse ko abaganga bazigira kuri iyi gahunda uburyo bwo gukomeza kwita kuri abo bana.

Yagize ati “ Ibi ntabwo ari ibijyanye no kuvura abarwayi gusa, ni no kwigisha, no kubaka ikintu mu Rwanda kizatuma aba bana bakomeza gukurikiranwa by’igihe kirekire.”

Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri Minisante, Dr. Nkeshimana Menelas yavuze ko ubusanzwe bagorwaga no kohereza abafite ubu bumuga kwivuriza mu mahanga, yemeza ko kuba bugeze mu Rwanda hari byinshi bugiye gukemura.

Dr. Nkeshimana yavuze ko u Rwanda rukomeje guteza imbere ubuvuzi bugezweho hibandwa ku ndwara zikomeye nko kubaga izifata umutima, impyiko n’izindi.

Ati “Mu myaka 30 ishize twagiye tugira ibintu bitandukanye byo kwitaho mu guteza imbere ubuzima. Imyaka 10 ya mbere yari kwiyubaka, indi 10 ikurikiye iba iyo kwita kuri serivisi z’ibanze, ubu turi mu gihe cyo kwita ku ndwara zikomeye nk’umutima n’izindi, hanarebwa uburyo mu Rwanda hazanwa ubuvuzi butari busanzwe buhatangirwa.”

Dr. Nkeshimana kandi yavuze ko kubera uburyo ubu buvuzi buhenze hari gushakishwa uburyo bwo korohereza ababukeneye nko kubushyira kuri Mituweli.

Umuyobozi Ushizwe Ubuvuzi muri KFH, Dr Sendegeya Augustin yavuze ko kuzana ubu buvuzi mu Rwanda, bigiye korohereza abajyaga gusaha izi serivisi mu mahanga ndetse byorohereze ababarwaza kubakurikirana.

Yagize ati “Ubu ni ubuvuzi buhenze cyane, rero kujya kubushaka mu mahanga byongeraga igiciro kuko kuri kiriya giciro, ntabwo icy’icumbi ryaba iry’umurwayi cyangwa umurwaza biba birimo. Urumva ko kubuzana mu Rwanda ni ikintu cyiza cyane.”

Ubusanzwe mu Rwanda habarurwa abaganga 17 babaga mu mazuru, mu muhogo ndetse no matwi. Ni bo bazaherwaho mu mahugurwa azamara imyaka ibiri yo kubigisha uburyo bugezweho bwo gutanga ubu buvuzi bufasha abantu kumva.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yatangije gahunda y’imyaka itandatu yo kwigisha abahanga mu bijyanye no kumva (audiologist) n’abaganga babaga amatwi izafasha abana barenga ibihumbi 14 bafite ubumuga bwo kutumva.

Mu gutanga ubu buvuzi abaganga b'Abanyarwanda na bo bari guhabwa ubumenyi buzabafasha gukurikirana abafite ibibazo byo kutumva
Nubwo ubuvizi bwo gukosora ubumuga bwo kutumva buri gutangirwa ubuntu, ikiguzi cyabwo ku muntu umwe kigera kuri miliyoni 36 Frw
Abaganga bo muri Amerika bari gufasha b'Abanyarwanda kubona utwuma tubafasha kumva
Mu Rwanda hatangiye gutangirwa ubuvuzi bukosora ubumuga bwo kutumva, butangwa umurwayi abazwe agashyirwa mu gutwi akuma kazwi nka 'cochlear implant'
Umuyobozi Ushizwe Ubuvuzi muri KFH, Dr Sendegeya Augustin, yagaragaje ko kuvura abafite ibibazo byo kutumva bababazwe byari bigoye kuko byari bhenze ndetse bikorerwa mu mahanga
Dr. Richard Gurgel ni we uyoboye itsinda y'abaganga baturutse muri Kaminuza ya Utah muri Amerika bari gutanga ubuvuzi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages