00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Urubyiruko rurataka kutabona udukingirizo hafi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 May 2024 saa 12:42
Yasuwe :

Urubyiruko rwo mu Kagari ka Shyira ko mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi ruvuga ko rwugarijwe n’ikibazo cyo kutabona udukingirizo hafi ku buryo hari abasigaye bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Rumwe muri uru rubyiruko rwaganiriye na TV1 rwayibwiye rufite impungenge y’uko rushobora kwandura virusi itera sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ruvuga ko intandaro y’ibura ry’udukingirizo ari ukuba umujyanama w’ubuzima wabaga muri aka gace yarimutse bakaba batakibona aho badukura k ubuntu.

Umusore umwe yagize ati “Urabona turacyari urubyiruko ugira gutya ukabona umwana mwiza ukagira ubwoba bwo kuba wagendera aho bya bindi bita gushoka kizimbabwe.”

Undi mukobwa yagize ati “Ikibazo cyiriho udukingirizo twarabuze baragenda bakatugura mu maduka kandi n’aho utubonye atugura tumuhenze.”

Undi mugore yagize ati “Urubyiruko rugera ku kabari rwamara gushyuha rugakubitana n’umukobwa wamaze gushyuha rwajya ku munyabuzima rugasanga ntawe, namwe murabyumva iyo rumubuze rugenda ruyifashe nk’itoroshi rugashingiramo aho rugakuramo Sida.”

Yongeyeho ko muri aka gace mu minsi ishize hari haradutse indwara y’imitezi mu rubyiruko kubera ikibazo cyo kubura udukingirizo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Nkurunziza Jean de Dieu, we yasabye uru rubyiruko kugana abandi bajyanama b’ubuzima aho gukora imibonano mpuzabitsna idakingiye.

Ati “ Umudugudu ugira abajyanama bane iyo umuntu yimutse ntabwo yimukana ibikoresho by’Ikigo Nderabuzima ubwo ngubwo bajya bareba undi wamusigariyeho bakamubwira akabibazanira niba babona ko ari igikorwa gikomeye cyane kuko iyo hari umwe udahari hari abandi baba basigaye baziba icyuho.”

Ibi uru rubyiruko rwo mu Murenge wa Rugarika rubitangaje mu gihe hari n’urundi rubyiruko rwo mu tundi duce rukomeje kugaragaza ko rwugarijwe n’ikibazo cyo kutabona udukingirizo mu buryo bworoshye.

Kamonyi urubyiruko rurataka kutabona udukingirizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .