00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Umuturage yatemwe n’umuturanyi we amuca ikiganza n’intoki enye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 May 2017 saa 05:57
Yasuwe :

Umuturage wo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda witwa Cacana Jean Damascène yatemwe n’umuturanyi we amuca ikiganza cy’ukuboko kumwe n’intoki enye ku kundi kuboko atabarwa ataricwa.

Amakuru IGIHE ifite ni uko uwatemye Cacana yari agambiriye kumwambura ubuzima kuko usibye kumuca zimwe mu ngingo yanamutemye mu mutwe abaturanyi bakamutabara atarasohoza umugambi wo kumwica.

Umutangabuhamya utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ Yatemwe ikiganza cyo ku kuboko kumwe kivaho, yongeye kumutema azamura ukundi kuboko intoki enye ziracika ku nshuro ya gatatu amutema mu mutwe.”

Cacana n’umuturanyi we wa bugufi ngo bashobora kuba bari bafitanye amakimbirane atewe n’uko umwe yasambanyaga umugore wa mugenzi we.

Cacana nyuma yo gutemwa yajyanywe kwa muganga, gusa zimwe mu ngingo yaciwe(intoki) bazibagirirwa mu rugo.

Uwamutemye ngo yahise acika akaba yari agishakishwa ubwo iyi nkuru yakorwaga.

Ubwo twageragezaga kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana yadutangarije ko aya makuru akiyakurikirana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages