00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Umusore yiciwe mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro

Yanditswe na Nshimiyimana Théogène
Kuya 23 September 2026 saa 07:24
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi bwatangaje ko hari gukorwa iperereza ku musore bikekwa ko yishwe na bagenzi be bakoranaga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.

Ku gicamunsi cyo Ku wa 22 Nzeri 2026 mu Kagari ka Mwirute mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, ubuyobozi bw’umurenge bwamenye amakuru y’uko hari abantu bapfuye amabuye bacukuye mu birombe bitemewe n’amategeko, mu gihe barwanaga bakoresheje umuhoro umwe atema undi arapfa.

Nyakwigendera yitwa Niyongira Alias uri mu kigero cy’imyaka 23.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Rukoma, Mandera Innocent yavuze ko bakimara kumenya amakuru inzego z’ibanze n’iz’umutekano bahise bajyayo maze basanga umuntu yapfuye.

Yagize ati "Inzego zibishinzwe ziracyakurikirana ababigizemo uruhare bityo iperereza riracyakomeje".

Abakekwaho kwica nyakwigendera baracyashakishwa naho umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Remera Rukoma gukorerwa isuzuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages