00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Umugabo arakekwaho kwica umugore we amunize

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 15 January 2024 saa 04:51
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 45 wo mu Kagari ka Cyambwe mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we amunize.

Amakuru y’ubu bwicanyi yamenyekanye ku Cyumweru tariki14 Mutarama mu 2024, gusa bwakozwe ku wa Gatandatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yavuze ko uyu muryango utari ku rutonde rw’imiryango yari ifitanye amakimbirane, ndetse ashimangira ko bikekwa ko uyu mugore yishwe n’umugabo we amunize.

Ati “Ntabwo bari basanganywe amakimbirane, kuko no ku rutonde rw’abo dufite abo bataruriho.”

Dr Nahayo yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane ashobora gutuma bambura ubuzima abo bashakanye.

Ati “Buri muturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we, ahubwo bakajya bihutira gutangira amakuru ku gihe y’ahavugwa ibibazo by’ubwimvikane buke.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko uyu mugabo ukekwaho iki cyaha afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Musambira.

Umurambo w’umugore wahise ujyanwa mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo usuzumwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages