Iyo mvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Mata 2022.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, Ndayisaba Jean Pierre Egide yabwiye IGIHE ko iyo mvura yaguye mu tugari twa Mbati na Runda yangiza inzu z’abaturage 33 n’ibikoni 46 ubwiherero 46 n’inzu enye z’ubuzuruzi.
Yagize ati “Kugeza ubu hamaze kubarurwa inzu abaturage babagamo 33 n’ubwiherero 46, ibikoni 46 n’inzu enye z’ubucuruzi. Hari inzu zasenyutse burundu n’izindi zishobora gusanwa.”
Iyo mvura kandi yangije n’imyaka y’abaturage yari ihinze mu mirima irimo imyumbati, ibigori, soya n’urutoki n’iyindi ku buso bwa hegitali 26.
Abaturage basenyewe n’iyo mvura bacumbitse mu baturanyi naho abandi bagerageje kubasanira inzu zangiritse kugira ngo babone aho bikinga.
Ndayisaba yavuze ko bari baragerageje gukangurira baturage kwirinda ibiza bazirika ibisenge by’inzu kandi bari barabikoze ariko kuri ubu bari kongera kugenzura niba biziritse neza kuko hari n’ibyo umuyaga waraye ujegeje.
Yavuze ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi ndetse n’Akarere ka Kamonyi n’abaturage bakomeje ibikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka n’iyo mvura yaraye iguye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!