00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Impanuka y’imodoka yahitanye abana batatu, abandi barakomereka

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 30 January 2018 saa 03:19
Yasuwe :

Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Kabiri, impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Prado yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali yagonze abana bane bavaga ku ishuri mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, batatu bahita bitaba Imana, undi arakomereka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ushinzwe ishami ryo mu muhanda, SSP Emmanuel Kabanda, yatangarije IGIHE ko uretse ubuzima bw’abo bana n’umushoferi yakomeretse ajyanwa kwa muganga.

Yagize ati “Ibaye mu kanya saa sita i Musambira, ni imodoka yo mu bwoko bwa Prado yagonze abana bava ku ishuri batatu barapfa, undi ni we wahise atwarwa mu bitaro ndetse n’umushoferi wari uyitwaye.”

SSP Kabanda yaboneyeho kongera gusaba abashoferi kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda, kuko yubahirijwe impanuka ntizakomeza gutwara ubuzima bw’abantu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages