Uyu muhango wo gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri 42 y’izi nzirakarengane zishwe muri jenoside wabaye ku Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024.
Ni umuhango wabaye ubwo Akarere ka Kamonyi kibukaga ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aho witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice.
Iyi mibiri 42 ikaba yaragiye ikurwa mu Mirenge itandukanye y’aka Karere ka Kamonyi.
Abafite imibiri y’ababo yashyinguwe, bavuze ko bishimiye ko abavandimwe babo nabo bashyinguwe mu cyubahiro.
Uwari uhagarariye imiryango ifita imibiri yashyinguwe, Mugorewera Julienne yagize ati “Twishimiye ko mwaje gufatanya natwe kandi tunazirikana ko mwakomeje kutuba hafi muri iyi minsi mu bikorwa bitandukanye byo gutunganya imibiri y’abacu bishwe nabi bazizwa uko baremwe.”
Minisitiri Twagirayezu Gaspard yasabye abaturage by’umwihariko bo mu Karere ka Kamonyi, gukomeza gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati “ Turasaba buri munyarwanda n’abaturage ba Kamonyi by’umwihariko gukomeza gutanga amakuru ku bagaragaweho ibitekerezo bihembera ingengabitekerezo ya jenoside ko ari ingenzi, turabakangurira kandi gukomeza gutanga amakuru y’ahari imibiri itaraboneka kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro."
Komisireri Ushinzwe Ubukungu mu muryango IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Ndatsikira Evode, yagaragaje uburyo mu Karere ka Kamonyi by’umwihariko mu cyahoze ari perefegitura ya Gitarama, abari abakirisitu biyambuye uwo mwambaro bijandika mu bwicanyi banica bagenzi babo.
Yagaragaje ko muri aka gace Jenoside yakoranywe ubukana bukomeye bigizwemo uruhare n’Interahamwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!