Ku mugoroba wo ku wa 31 Kanama 2026 ni bwo muri piscine ya hoteli yitwa Lemon Hills haje umugabo w’imyaka 33 bikekwa ko yari agiye koga ararohama arapfa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye IGIHE ko amakuru Polisi yayamenye ko hari umugabo wari ucumbitse kuri hoteli ajya koga muri piscine ya hoteli yitwa Lemon Hills maze arapfa, Polisi ikibimenya yaratabaye ifatanyije n’ubugenzacyaha.
Yagize ati"Uwarohamye yakuwemo umurambo woherezwa ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma gusa mu iperereza ry’ibanze Polisi ifatanyije na RIB hafashwe ushinzwe ibijyanye no koga kuri piscine ndetse n’undi wiganaga na nyakwigendera"
Abafashwe bafungiye kuri Polisi sitasiyo ya Runda aho ubugenzacyaha bwatangiye iperereza kugira ngo harebwe uburyo nyakwigendera yarohamye niba nta ruhare cyangwa uburangare bwabayemo kuwarushinzwe gufasha aboga kuri hoteli ndetse n’undi woganaga na nyakwigendera.
Polisi yagiriye inama abaturage ko ari byiza ko umuntu ajya muri piscine azi koga kandi ugiye kwiga koga ubuyobozi bw’amahoteli na bwo burasabwa kwita ku mutekano wa piscine kuburyo abaje baza kuri Piscine ushinzwe kwigisha aboga no kureba umutekano w’aboga kubaba hafi akabafasha kugirango hakumirwe icyari cyose cyateza impanuka zo mu mazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!