00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Abubakaga ibiro bishya by’Akarere bigaragambirije kubera kutishyurwa

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 15 May 2015 saa 08:34
Yasuwe :

Abakozi bakoraga imirimo itandukanye ku nyubako izakoreramo Akarere ka Kamonyi bigaragambije kuko ngo bamaze amezi abiri badahembwa na sosiyete ya Good Supply Company Ltd.

Ubwo IGIHE yageraga kuri iyi nyubako kuwa kane tariki ya 14 Gicurasi 2015, yasanze ibyiciro bitandukanye by’abakozi barimo abakoraga ibikorwa byo guhereza abafundi (Abayede), abasudira, abashyize amakaro mu nzu n’abasiga amarangi, bose baretse akazi.

Abasudira bo ubwabo bemeza ko bishyuza umwenda w’amafaranga asaga miliyoni n’ibihumbi Magana abiri.

Aba bakozi ngo babonye bamaze igihe badahembwa bageza ikibazo cyabo ku buyobozi bw’Umurenge wa Gacurabwenge iyi nzu yubatsemo, basezeranwa mu gihe cy’ icyumweru bazahembwa ariko ngo ntibyakozwa ndetse hinyongeyeho indi minsi.
Bavuga ko bamwe birukanywe mu nzu, abandi bagacika aho bikopesheje kubera kubura ubwishyu.

Kuwa kane, Abakozi bakora akazi k’ubuyede bari batonze umurongo bavuga ko bagiye guhembwa.

Uwitwa Karangwa Zerubabel yatangaje ko aberewemo umwenda w’amafaranga asaga ibihumbi 150 yakoreye mu mezi abiri, ndetse nayo yahawe mbere bwari mu buryo bubi.

Abasudira bahembwaga hagati y’ibihumbi bitandatu na birindwi, abayede bo byari igihumbi na Magana ane mu gihe abasiga iranga byari ibihimbi bitanu.

Mu kiganiro n’ Umuyobozi wa sosiyete Good Supply Company Ltd yatsindiye isoko ryo kubaka ibiro by’akarer, Ndangizi John, yavuze ko bamaze guhemba abo bakozi.

Yavuze ko bose bahembwe nta mafaranga yandi babasigayemo uretse ngo ayo baberewemo na rwiyemezamirimo wapatanye gusiga irangi yarangiza agata akazi.

Yavuze ko kandi abavuga ko baherukaga guhembwa muri Werurwe 2015 babeshya kuko ngo ayo bari bishyuzaga ari ayo muri minsi 15 itararangira.

Ku bijyanye na rwiyemezamirimo wahawe akazi iyi sosiyete ivuga yaje kugata, ngo abakozi yazanye bahawe nibo bahembwa, aho kuba we n’ubwo hari 12 yakoresheje yasabiraga ibihumbi bigera kuri 800 byo kubahemba.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kuri iki kibazo maze yaba Umuyobozi w’Akarere, Uwungirije ushinzwe ubukungu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ntihagira n’umwe witaba telefone.

Rwiyemezamirimo wasigaga irangi nawe ngo yambuwe n'abamuhaye akazi, bituma adahemba abakozi be
Bamwe bari biyicariye
Abandi bifashe mu mifuka

[email protected]
twitter :@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages