00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Abarokokeye ku Mugina barasaba ko hashyirwa inzu y’amateka ya Jenoside

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 28 April 2024 saa 07:24
Yasuwe :

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Mugina, ahahoze Komini Mugina, mu Karere ka Kamonyi, basabye ko hakubakwa inzu y’amateka yunganira urwibutso, kugira ngo rurusheho gusigasira amateka y’ibyahabereye.

Byagarutsweho ku wa 26 Mata 2024 mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi , by’umwihariko ku Mugina na Nyamiyaga.

Kabano Charles warokoye aha ku Mugina, yavuze ku bihe bigoye banyuzemo muri Jenoside, ashimira Inkotanyi zabarokoye.

Kabano yavuze ko abarokokeye Jenoside ku Mugina, bifuza ko urwibutso rwa Mugina rwubakwa, bityo abishwe muri jenoside bagashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye.

Yagize ati “Tuzi ko nta cyo Leta itwima, iduha byinshi. Turifuza ko mwaduha urwibutso. Mu bushobozi bw’igihugu uko bushoboka, turasaba ko mwadukorera ubuvugizi tukabona urwibutso.”

Ni icyifuzo ahuriyeho na Perezida wa Ibuka muri aka Karere, Benedata Zacharie, wavuze ko hari ibyifuzo bakomeje gutanga bishimangira ko hakenewe urwibutso rwashobora kubumbatira amateka ya Jenoside i Mugina.

Gverineri Kayitesi Alice yavuze ko ari inshingano za Leta kubaka inzibutso, cyane cyane ko inzibutso ari kimwe mu bimenyetso bihinyuza abahakana n’abapfobya Jenoside.

Ati “ Ndagira ngo mbabwire ko urwibutso rwa Mugina ari rumwe mu nzibutso eshatu z’Akarere ka Kamonyi. Kuba ari urwibutso rw’Akarere, biduha inshingano nka Leta zo gukora icyo ari cyo cyose .Ikibazo cy’inzu y’amateka no gukomeza gushyiraho ibindi byose bisabwa, ni inshingano zacu nka Leta kandi ntabwo twabyirengagije, mbijeje ko tuzabikora kandi mu gihe cya vuba ku bufatanye bw’Akarere ka Kamonyi.”

Umushakashatsi akaba n’Umwanditsi kuri Jenoside, Ndahiro Tom, aherutse gusaba abantu gutandukanya irimbi n’urwibutso, yitsa ku kuvuga ko urwibutso rukwiye kuba ahantu uhagiye wese agomba kubona amasomo ashingiye ku bimenyetso by’amateka bigaragaza ibyahabereye, kugira ngo byigishe ababyiruka n’abandi muri rusange ububi bwa Jenoside.

Kuri ubu, Urwibutso rwa Mugina rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 59213, bo mu cyahoze ari Komini Mugina n’abandi bahahungiye bavuye i Bugesera, i Kigali n’ahandi mu nkengero za Mugina.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatuts, bashyinguye ku Mugina.
Inzego z'umutekano nazo zari zifatanije n'abandi kwibuka
Meya w'Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yunamiye abashyinguye ku Mugina bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Muri uyu muhango hanashyinguwe imibiri 91 yakuwe hirya no hino mu mirenge ya Mugina na Nyamiyaga
Dusabe Denise, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza muri Gisagara, na we yashyize indabo ku mva iruhukiyemo abasaga ibihumbi 59
Abayobozi batandukanye barimo ab'uturere twa Bugesera na Ruhango, bari mu bari baje kwifatanya kwibuka n'abarokokeye ku Mugina
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko gahunda yo kubaka urwibutso ruboneye ku Mugina bagiye kubyihutisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .