00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Abantu batanu bapfiriye mu mpanuka y’imodoka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 30 December 2023 saa 09:35
Yasuwe :

Ikamyo ebyiri zari mu cyerekezo kimwe ziva i Kigali zerekeza mu Ntara y’Amajyepfo, zagonganye ubwo zari zigeze i Kamonyi, iyari inyuma igonga iy’imbere, ita umuhanda nayo igonga ivatiri yari irimo abantu barindwi bane muri bo na kigingi w’imwe muri izo kamyo bahita bapfa.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wo ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi ahagana saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’izi kamyo ebyiri zirimo iyari itwaye amabuye n’iyari itwaye imbaho.

Yagize ati “ Abantu batanu bahise bapfa barimo bane bari muri iyo vatiri yari irimo abantu barindwi na kigingi w’ikamyo ariko shoferi yavuyemo ari muzima.”

Yongeyeho ko ubu hatari hamenyekana icyateye iyi mpanuka kuko nta muvuduko ibyo binyabiziga byari bifite ndetse nta n’umushoferi wari wasinze.
Iperereza rirakomeje.

Abantu batanu bapfiriye muri iyi mpanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages