00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Abagabo bane bafatiwe mu cyuho bibye ihene 12

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 18 May 2026 saa 08:02
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, ku bufatanye n’abaturage yafatiye mu cyuho abagabo bane bakekwaho kwiba ihene 12 z’umuturage wo mu Karere ka Ruhango.

Byabaye mu gitondo cyo ku wa 18 Gicurasi 2025, bafatirwa mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Kigembe, nyuma yo gufatanwa amatungo bari bamaze kwiba, bayahisha mu rugo rw’umwe mu bafashwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko izo hene zari iz’umuturage wo mu Mudugudu wa Mushimba, Akagari ka Gisare, Umurenge wa Kinazi, mu Karere ka Ruhango bakaba bari bazitwariye rimwe.

Ati “Abafashwe bahise bajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahise rutangira iperereza kugira ngo hakurikizwe amategeko.”

CIP Kamanzi yakomeje avuga ko ayo matungo yose uko ari 12 yamaze gusubizwa nyirayo.

Yaboneyeho gushimira abaturage uruhare rwabo mu gutanga amakuru ku gihe, avuga ko ari imwe mu nkingi zikomeye zituma umutekano usesuye ugerwaho.

Yongeye kandi kwibutsa abakomeje kwishora mu bikorwa by’ubujura n’ibindi byaha ko batazihanganirwa, kuko amayeri yose bakoreshaga agenda atahurwa, kandi ko ubujura atari umwuga ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ihene zasanzwe mu nzu y'umuntu muri Kamonyi nawe wahise atabwa muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages