Ibi byagaragajwe kuri uyu wa 12 Nyakanga 2017, mu nama y’Ihuriro rya za kaminuza rigamije gutuma haboneka ibisubizo byatuma SDGs zigerwaho (SDSN), yahuje abanyeshuri, abarimu n’abashakashatsi baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Zambia n’ibindi byo mu karere.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Marie Christine Gasingirwa, yavuze ko kugira ngo iterambere rirambye rigerweho ari uko hagombwa kubaho ubushakashatsi butuma hahangwa udushya ku rwego rwa buri gihugu.
Yagize ati “Muri kaminuza zacu ubushakashatsi buzajya bukorwa, niburangira tubusangize n’abandi hazabeho gufata ibyemezo ku buryo kubishyira mu bikorwa bizajya byihuta.”
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’imari n’amabanki (CBE), Françoise Kayitare Tengera, yavuze ko kaminuza zifite inshingano zo gukora ubushakashatsi no kwigisha abaturage kugira ngo barusheho gusobanukirwa ibikubiye muri SDGs.
Ati ”Nka kaminuza ni twebwe twigisha, ni twebwe dukora ubushakashatsi, ni twebwe dufasha leta kubasha kumenya aho ibibazo biri. Dufite uruhare rukomeye rwo kugira ngo tuzagere kuri iryo terambere rirambye, cyane cyane twereka abashyiraho amategeko bakwiye kwitwara muri iyi gahunda.”
Yakomeje avuga ko batangiye gukora ubushakashatsi, aho bagiye bibumbira mu matsinda acukumbura ibibazo biri kuri buri ntego, n’icyakorwa kugira ngo bikemuke, iterambere rirambye rigerweho.
Nk’uko Kayitare yabivuze, bimwe mu byamaze gukorwaho ubushakashatsi harimo gahunda ijyanye n’ubuvuzi kuri bose, aho byagaragaye ko nubwo u Rwanda rumaze kugera ku rwego rushimishije ku bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, imbaraga zikwiye gushyirwa mu kurushaho kunoza serivisi.
Muri iyi nama kandi hagarutswe ku bijyanye n’imibare igaragaza ibipimo by’iterambere rirambye, aho usanga iyatangajwe n’igihugu runaka rimwe na rimwe usanga idahuye n’iyatanzwe n’imiryango mpuzamahanga.
Umuyobozi mukuru wa SDSN ku isi, Guido Schmidt-Traub, yavuze ko bishobora guterwa n’ibipimo biba byakoreshejwe ariko ikibazo gikomeye kikaba kiri ku kuba hari ibintu byinshi usanga bidafitiwe amakuru ahagije.
Yongeyeho ko iki kibazo kizakemurwa n’ishyirwaho ry’Ikigo cy’icyitegererezo mu bijyanye no gukusanya amakuru (African Center of Excellence in Data), kizubakwa muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse no kongerera ubushobozi ibigo bishinzwe ibarurishamibare.
Ihuriro rya SDSN kandi rigira inama ibihugu bya Afurika kurushaho kongerera ubushobozi kaminuza n’amashuri makuru no kurushaho guteza imbere uburezi bwibanda ku gushyira mu bikorwa byigishijwe kugira ngo abarangiza babe bafite ubumenyi bubafasha guhanga udushya.



















TANGA IGITEKEREZO