Rwanda Writers Federation ifatanyije na Panafrican Movement -Ishami ry’u Rwanda biyemeje guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ibitabo mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza.
Mu kwimakaza uwo muco bahereye mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aho bakoresheje amarushanwa yo gusoma no kwandika mu banyeshuri bo mu gihugu cyose.
Nyuma y’isesengura ryakozwe byagaragaye ko n’abanyeshuri biga muri kaminuza bakwiriye kuba bari ku rugero rwiza rwo gusoma ibitabo ndetse no kubyandika.
Byatumye mu 2023 Abanyeshuri biga muri kaminuza bategurirwa amarushanwa nk’ayo, abatsinze bahembwa ibirimo Miliyoni 1 y’Amafaranga y’u Rwanda.
Ni amarushanwa kandi yanateguwe muri uyu mwaka wa 2024.
Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda nyuma yo gutanga ibizamini binyuranye ku banyeshuri no gusesengura urwego bariho mu kugira ubumenyi bwo gusoma ibitabo no kubyandika basanze abanyeshuri muri rusange badafite ubwo bumenyi.
Mu biganiro bimaze iminsi bitangwa muri za kaminuza abanyeshuri bagaragaje ko nta mahirwe bigeze bagira yo gutozwa gusoma ibitabo, banagaragaza ko nta wigeze abigisha uko babyandika.
Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rusanga iki ari ikibazo gikomeye cyane kuko mu cyerekezo cy’Igihugu bigaragara ko ubukungu bw’u Rwanda bugomba kuba bushingiye ku bumenyi kandi ubwo bumenyi buvomwa mu bitabo.
Rubona ko kimwe mu byatanga igisubizo ari uko muri buri kaminuza yo mu Rwanda hakwiriye gushyirwaho gahunda yo kwigisha abanyeshuri uko bandika ibitabo, atari bya bitabo bandika basoje Kaminuza, bakabatoza uko bandika ibitabo ku mateka y’Igihugu cyabo, ubudasa bw’u Rwanda, ibitabo ku ikoranabuhanga, ibitabo ku mirire myiza n’ibindi.
Ikindi kigaragara nk’imbogamizi ni uko mu masomero ya za Kaminuza nyinshi zo mu Rwanda iyo uzisuye usanga nta bitabo byanditswe n’Abanyafurika birimo, washakamo ibyanditswe n’Abanyarwanda ugasanga ni ibindi.
Rugaragaza ko n’aho ibitabo by’Abanyarwanda bigaragara usanga ari ibimaze imyaka 20 mu isomero ariko ibitabo bivuga ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho ukabiburamo.
Nk’uko iyo ugiye kwiga mu Bushinwa babanza kukwigisha Igishinwa kubera uburemere n’agaciro baha ururimi rwabo ninako kaminuza zikwiriye guha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda, zigashyiramo ibitabo bifasha abana b’u Rwanda gukurana u Rwanda kuko ubumenyi butagira indangagaciro buba bupfuye.
Urugaga rw’Abanditsi kandi rusaba izindi kaminuza gufasha abanyeshuri kwitegura amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo ateganyijwe mu 2024, bashakira abanyeshuri inararibonye zibongerera ubumenyi bwo kwandika no gusoma ibitabo.
Uyu mwaka kaminuza zirenga 10 nizo ziri mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo n’aho izindi zikaba zitarumva akamaro ko kujya mu marushanwa yo gusoma ibitabo byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda!



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!