00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza za Afurika ziyemeje gusubiza ibibazo ifite hisunzwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 21 January 2025 saa 11:34
Yasuwe :

Abayobozi, abashakashatsi n’abanyeshuri bo muri kaminuza umunani zo muri Afurika, bari kurebera hamwe uko bafatanya mu bushakashatsi bugamije guteza imbere ikoranabuhanga rikemura ibibazo byugarije Afurika.

Ni gahunda iri mu ntego ya African Engineering and Technology Network: Afretec), igamije guteza imbere amasomo y’ikoranabuhanga.

Afretec ihuriwemo na Kaminuza y’u Rwanda, Carnegie Mellon University-Africa, Kaminuza ya Lagos yo muri Nigeria, iya Nairobi muri Kenya, American University of Cairo yo mu Misiri, Kaminuza ya Cheikh Anta Diop yo muri Sénégal, Al Akhawayn University yo muri Maroc na University of the Witwatersrand yo muri Afurika y’Epfo.

Igamije kandi gufasha abanyeshuri, abakozi bo mu bigo bya leta n’ibyigenga n’abashakashatsi, kunguka ubumenyi bujyanye n’igihe ndetse budatangwa mu mashuri.

Binyuze muri Afretec abo banyeshuri banashyiriweho amasomo atishyurwa kugira ngo bakomeze kwiyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga rigwezweho.

Mu nama yabereye i Kigali kuva ku wa 20 kugeza ku wa 21 Mutarama 2024, Abayobozi bagaragaje ko imikoranire ihuriweho ari ingenzi kugira ngo ikoranabuhanga ritange ibisubizo birambye ku bibazo byugarije Afurika.

Muri iyi nama ibaye ku nshuro ya gatatu, hagarutswe ku ngingo y’uko kaminuza zigomba gusangira ibitekerezo, ubunararibonye, ibikoresho by’ikoranabuhanga no kumenya gukoresha neza ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere, Dr. Ndikumana Raymond, yagaragaje ko hakenewe gukora cyane kugira ngo ikoranabuhanga ribe ikiraro kiganisha ku iterambere ry’umugabane muri rusange.

Ati “Twese dufite intego imwe y’uko Afurika igomba kuba nziza binyuze mu ikoranabuhanga. Mbere wasangaga abana bacu basoza kaminuza nta bumenyi buhagije bafite mu ikoranabuhanga ariko ubu dufatanyije n’izi kaminuza twashyizeho amasomo yihariye abafasha kandi bakayigira ubuntu.”

Ineza Afsanat wiga muri Carnegie Mellon University-Africa, yavuze ko iyi nama ari ingenzi ku banyeshuri kubera ko ihuza abanyeshuri n’abikorera.

Ati “Hari gahunda nyinshi zirimo nko gukomeza gukangurira urubyiruko kwikorera no kurufasha kubona imirimo. Ni inama y’ingirakamaro mu buryo bwo kubona imirimo.”

Ni mu gihe Patrick Nemeyimana usoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi, yavuze ko Afretec yamugiriye umumaro bituma asoza amasomo ye neza kubera amahugurwa yayiboneyemo.

Ati “Afretec yangiriye akamaro gakomeye kuko yatumye mbona amahugurwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga, ibyo mbihuza n’ibyo nigaga mu ishuri bituma ngira ubumenyi bwisumbuyeho, bushobora gutuma mbyaza umusaruro ibyari mu magambo mbishyira mu bikorwa.”

Umuyobozi wa CMU-Africa, Conrad Tucker, na we yashimangiye ko Afretec itagamije guhuza abantu gutyo gusa, ahubwo igamije guteza imbere ihangwa ry’udushya n’ibisubizo by’ibibazo Afurika ihanganye na byo n’ibyo izahura na byo mu bihe biri imbere.

Ati “Turi hano kugira ngo duhange utwo dushya n’ibyo bisubizo, ibizafasha mu kugira urubyiruko rufite impano zitandukanye kubona akazi keza kanafasha guha ingufu iyo gahunda ya Afurika yo guhanga ibishya.”

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko Afretec iri mu murongo wa Leta y’u Rwanda wo kubaka iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Ihuje neza na gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi no mu bindi byiciro byose, kugira ngo buri munyarwanda abashe guhangana ku isoko mpuzamahanga no gutera imbere muri iyi Isi yihuta mu ikorabuhanga.”

Abashakakashatsi bo muri kaminuza zitandukanye bagaragaje ko bakataje mu kwifashisha ubushakashatsi bwabo mu guhanga ibisubizo bikemura ibibazo Afurika ifite
Abayobozi bo mu nzego z'uburezi muri Afurika bitabiriye inama yabereye i Kigali igamije guteza imbere ikoranabuhanga
Kaminuza umunani muri Afurika zishyize hamwe mu guteza imbere ikoranabuhanga rizana impinduka ku mugabane
Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n'Imiyoborere, Dr. Ndikumana Raymond, yerekanye uburyo iyi kaminuza iri kwimakaza ikoranabuhanga mu masomo yose itanga
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yagaragaje uburyo u Rwanda rwimitse ikoranabuhanga mu nzego zarwo zose
Mu nama igamije guteza imbere ikoranabuhanga imaze iminsi ibera i Kigali, haganiriwe ku ngingo zitandukanye zafasha guhanga ibisubizo by'ibibazo Afurika ifite
Umunyeshuri muri Carnegie Mellon University-Africa, Ineza Afsanat, yavuze ko inama imaze iminsi ibera i Kigali ku guteza imbere ikoranabuhanga, ari ingirakamaro kandi inatanga amahirwe yo kubona imirimo kuri benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .