Amasezerano yagiranye na Leta y’u Rwanda ayemerera kwigisha amasomo yose yigisha no mu bindi bihugu.
Nk’uko bikubiye mu masezerano bafitanye na leta y’u Rwanda Prof. Silas Lwakabamba akiri Minisitiri w’uburezi, iyi Kaminuza yemerewe kwigisha amasomo yose harimo n’isomo rya Environmental Sciences aba banyeshuri bagaragazagaho impungenge.
Ibijyanye na Laboratoire, umuyobozi wa Mahatma Ghandi ishami ry’u Rwanda Varun Gupta yavuze ko nta mpungenge bagakwiye kugira.
Ati “Ntibakwiye kugira impungenge kuko izaba yabonetse muri Kamena bakomeze amasomo yandi yo gushyira mu ngiro ibyo bize.”
Impungenge bagaragaje kuri Laboratoire bavuga ko bigoranye kwiga aya masomo nta Laboratoire, umuyobozi w’iyi kaminuza yatubwiye ko batarenza ukwezi kwa Kanama batari bubaka Laboratoire.
Varun Gupta yavuze ko badakeneye kuzakodesha aho bakorera ko ahubwo yumvikanye n’ubuyobozi ndetse na leta y’u Rwanda akayigaragariza umushinga ifite wo kugira Laboratoire.
Ku mpamvu zatumye batangira kwigisha iyi Laboratoire itari yaboneka, n’uko abanyeshuri batangiranye uburyo bwo kwiga hakoreshejwe iyakure (Online Studies) ariko nyuma yaho bikabagora bityo bagahitamo kwiga bahibereye (face to face).
Yagize ati “Urumva nyuma yo guhindura uburyo twigishagamo, ntabwo byatworoheye guhita tubona Laboratoire mu mezi 7 gusa. Ni ibintu bitakorwa ku buryo bworoshye, ariko ntibizarenza ukwa munani tutayibonye.”
Iyi kaminuza yo mu Buhinde ifite amashami hirya no hino ku mugabane wa Afurika.
























TANGA IGITEKEREZO