Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iri shami wabereye ku Cyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda (UR), kuri uyu wa 25 Mutarama 2023.
Witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, Visi Perezida wa Kaminuza ya Kent State, Marcello Fantoni, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Kayihura, n’abandi.
Iri shami rifunguwe mu Rwanda, rizaba ririmo amwe mu masomo mashya atabonekaga mu zindi kaminuza zo mu Rwanda,bikazaba igisubizo ku banyarwanda n’abanyafurika muri rusange bashakaga kuyiga bagahendwa no kujya muri Amerika.
Visi Perezida wa Kaminuza ya Kent State, Marcello Fantoni, yavuze ko kuzana amasomo mashya atamenyerewe muri Kaminuza zo mu Rwanda atari cyo kigambiriwe, ahubwo ko baje kuzuzanya hagendewe ku masomo asanzwe yigwa mu Rwanda.
Ati ‘‘Navuga ko dufite porogaramu zihariye, ariko icy’ingenzi cyane ntago ari icyo. Ni uko twuzuzanya bitewe n’ibikenewe mu kwiga.’’
Iyi Kaminuza ifitanye imikoranire na Kaminuza y’u Rwanda yaba mu bijyanye n’imyigishirize n’ibindi. Mu ntangiriro igiye gukorera mu nyubako za Kaminuza y’u Rwanda i Gikondo.
N’ubwo ishami rya Kaminuza ya Kent State ryafunguwe ku mugaragaro mu Rwanda kuri uyu wa 25 Mutarama, yari isanzwe ifitanye imikoranire na Kaminuza y’u Rwanda, guhera mu mwaka wa 2018.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Kayihura, yavuze ko ubufatanye bw’izi kaminuza zombi bwitezweho umusaruro mwiza mu gutanga uburezi bufite ireme.
Ati ‘‘N’ubwo Kent State ari mpuzamahanga n’ibindi bihugu bizaza, ariko uko barushaho kuza hano niko buri mushakashatsi azajya mubyo ashaka akabona ibiteye amatsiko agakora n’iwacu, hakabaho ubwo bufatanye buzatanga umusaruro ushimishije.’’
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko kuba Kaminuza ya Kent State igiye gukorana bya hafi na Kaminuza y’u Rwanda, ari uko hari aho bihuriye mu gutanga uburezi bufite ireme.
Ati ‘‘Ubundi kwitwa kaminuza n’iyi ari Kaminuza y’u Rwanda, ni ukuvuga ngo hari icyo bihuriyeho mu gutanga ubumenyi kandi bufite ireme, nshingiye no ku masezerano Kaminuza y’u Rwanda yagiranye na bo.’’
Dr. Uwamariya avuga ko bimwe bizibandwaho muri iri shami rya Kaminuza ya Kent State, harimo kwita ku myigishirize y’abana bafite ubumuga ndetse no kunoza imyigishirize y’ururimi rw’Icyongereza.
Mu bindi yavuze ni uko u Rwanda ruzungukira kuri iyi Kaminuza kuko no mu masomo izatanga harimo n’ibigendanye no gutwara indege u Rwanda rukeneye cyane.
Minisitiri Dr. Uwamariya yavuze ko n’ubusanzwe uburezi bwiza buhenda, ariko ko kuri iyi nshuro ubwo hari imikoranire, ibiciro bya Kent University bizaganirwaho.
Mu mikoranire hagati ya Kaminuza ya Kent State na Kaminuza y’u Rwanda, hari na porogaramu yiswe ‘Two-plus-two (2+2)’, izaha abanyeshuri amahirwe yo kwiga imyaka ibiri muri Kaminuza y’u Rwanda, indi ibiri bakayikomereza muri Kaminuza ya Kent State, bikabahesha kugira impamyabumenyi ebyiri zitandukanye zo muri izo kaminuza zombi.
Gahunda y’ibizigishwa muri iyi kaminuza harimo ibijyanye na siyansi n’ikoranabuhanga, imyubakire ndetse n’imibare. Muri ayo masomo kandi harimo ajyanye n’ubwirinzi bw’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga (Cyber security), ibyo gutwara indege, amasomo ya gisirikare n’andi atandukanye.
Kaminuza ya Kent State yashinzwe mu 1910 mu mujyi wa Kent muri Leta ya Ohio, ikaba imaze kwigwamo n’abanyeshuri basaga 41.000 ubariyemo n’abiyigamo ubu. Izwiho gutanga uburezi bufite ireme ku rwego muzamahanga.














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!