Uyu muhango wabaye ku wa 27 Kamena 2025. Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi barimo abagabo 147 n’abagore 117.
Nshimiyimana Zephanie urangije amasomo ya ‘monitoring and evaluation’ uri mubahawe impamyabushobozi yashimangiye ko intego bafite ari ukubyaza umusaruro ubumenyi bahawe ndetse bikabafasha kuziba icyuho kigenda kigaragara muri gahunda zitandukanye.
Ati “Hari imishinga imwe n’imwe cyangwa serivisi zimwe na zimwe bidakorwa neza. Icyo cyuho ni cyo tugiye gukuraho. tugiye gufasha iriya mishanga imwe n’uimwe yagiye idindira izamuke kandi dukereye n’indi nanone kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.”
Umuyobozi wa African Christian College, Dr Papias Malimba Musafiri, yavuze ko abarangije amasomo mu mashami mashya bifite igisobanuro gikomeye ku isoko ry’umurimo.
Ati “bivuze ikintu gikomeye cyane gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya gatatu, bivuze kwaguka kwa kaminuza ariko cyane cyane si ukwaguka mu bunini ni ukwaguka ku musanzu itanga ku isoko ry’umurimo. Uyu munsi twungutse imfura mu mashami mashya yari yaratangiye ariko atarasohora abanyeshuri mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza, mu ishami rya monitoring and evaluation ndetse no mu ishami ry’uburezi, bivuze rero ko dukomeje gushyira ku isoko ry’umurimo ubumenyi bukenewe.”
Archbishop Dr Laurent Mbanda yavuze ko abasoje amasomo babitezeho byinshi birimo n’impinduka nziza ku miryango baturukamo n’igihugu muri rusange.
Yagize ati “Icyo tubitezeho ni uko bajyana indangagaciro za gikrisito mu mirimo aho bagiye kujya, no gutanga umusanzu mu iterambere ry’imiryango yabo n’igihugu cyacu.”
Umuyobozi Ushinzwe Porogaramu mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC, Dr Ndikubwimana Theoneste, yasabye abahawe impamyabumenyi kurushaho kuzuza inshingano zabo neza no kuba umusemburo w’udushya haba mu gihugu n’Afurika muri rusange.
Ati “ icyo twabasaba rero ni ukuzaba abakozi n’abakoresha beza kuko bamwe bashobora gukora abandi bagahanga imirimo.”
Ku kijyanye no kuba kaminuza ya EACC yashyize hanze bwa mbere abarangije mu mashami mashya, Dr Ndikubwimana Theoneste,asanga ari intambwe ikomeye kuko baje kuziba icyuho kiboneka mu buvuzi ndetse aboneraho gusaba ko hashyirwamo imbaraga.
Ati ‘’Twabonye imfura zambere mucyiciro cy’abize ubuforomo ni byiza. Dufite icyizere ko umusanzu wabo na bo uzaza wunganira andi mashuri ari gushyiramo imbaraga kugirango tubone abakozi. Tukaba twasaba cyane ko bagerageza kongera umubare abo twabonye ni bakeya kandi nk’uko mubizi twifuza benshi kandi bashoboye.”
Abanyeshuri barangije mu ishami rya Tewoloji ni 43, ishami ry’ubuforomo n’ububyaza ni 11, igenzuramutungo(monitoring and evaluation)18 na ho mu ishami ry’uburezi abahawe impamyabushobozi ni 18.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!