Bahugurwaga ku gukoresha ikoranabuhanga bakihangira imirimo, bakemura bimwe mu bibazo byugarije igihugu.
Ni mu muhango wabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST), kuri uyu wa 23 Kanama 2023.
Witabiriwe n’Umuyobozi wa Koleji y’Uburezi n’Ikoranabuhanga Dr. Ignace Gatare , umuyobozi w’Agateganyo wa African Centre of Excellence in Internet of Things (ACEIoT), Assoc. Prof. Damien Hanyurwimfura, Umuyobozi w’Ikigega cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) mu Rwanda no mu Burundi, Shiotsuka Minako n’abandi bayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa ba Kaminuza y’u Rwanda.
Icyiciro cyasoje amahugurwa cyahuguwe mu gihe cy’amezi atandatu bikorwa mu matsinda atanu, buri tsinda rigira ikibazo ryibandaho mu gukoresha ikoranabuhanga kigashakirwa umuti.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi wa Koleji y’Uburezi n’Ikoranabuhanga Dr. Ignace Gatare yashimiye abasoje amahugurwa avuga ko ari mu murongo w’imwe mu ndangagaciro 10 z’umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda ijyanye no guteza imbere Umurimo.
Yagize ati “Twizeye ko ubumenyi mwahawe muri aya mezi atandatu buzabafasha mu kugira uruhare mu gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bikibangamiye sosiyete bityo mukagira uruhare mu mpinduka nziza hagamijwe iterambere rirambye”.
Umunyeshuri uri mu bahawe aya mahugurwa, Penine Ngizwenayo, yakoreye mu itsinda ryakoze ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu gutanga impuruza ko hari ahantu hagiye kuba umwuzure ku buryo abashobora kuva aho hantu babikora kare ntibahasige ubuzima cyangwa ibishobora kwimurwa na byo bikaba byakorwa bitarangizwa na wo.
‘‘Twahuje ibikoresho bitandukanye, twakoresheje ESP ndetse n’ayo matara n’icyo twakwita indangururamajwi, turabihuza ku buryo tujyana sisitemu ku mugezi yo ikareba hagati yayo n’umugezi intera irimo, uko amazi azamuka igatanga ubutumwa bitewe n’aho amazi ageze’’.
Ngizwenayo yavuze ko iryo koranabuhanga ritewe inkunga yaba iy’amafaranga ndetse no kwemererwa kurikoresha, ryagira uruhare mu gutuma abantu cyane cyane abatuye mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza, baburirwa kare.
Umuyobozi w’Agateganyo wa African Centre of Excellence in Internet of Things (ACEIoT), Assoc. Prof. Damien Hanyurwimfura, yavuze ko iri tsinda ndetse n’andi afite ibindi yakoze muri aya mahugurwa y’amezi atandatu, bizeweho umusaruro mu kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije igihugu.
Ati ‘‘Tubitezeho ko ubumenyi bahawe bazagenda bakabukoresha bahanga imirimo cyangwa bagafasha bagenzi babo kuba bayihanga. Bagiye bakorera imishinga mu matsinda, ni ukuvuga ngo bafite amatsinda atandukanye, muri ayo matsinda rero bazajya bakomeza bakorane kugira ngo bashake ibisubizo.’’
Aya mahugurwa ari mu mushinga wa Kaminuza y’u Rwanda wo guhugura abanyeshuri 60 mu myaka itatu, uterwa inkunga n’ibigo birimo Ikigega cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA), Kobe Institute of Computing (KIC), KIC Alumni na CDC Japan International.
Umuyobozi wa JICA mu Rwanda no mu Burundi, Shiotsuka Minako, yibukije abasoje amahugurwa ko bashyigikiwe, abasaba kugira uruhare mu kuzana impinduka nziza mu iterambere ry’u Rwanda bakoresheje ubumenyi bahawe.
Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro baturutse mu Buyapani barimo Bwana Kawanami Tadakazu, Umuyobozi wungirije wa Kobe City, Bwana Fukuoka Kenji , umuyobozi wa Kobe Institute of Computing,Bwana Ambasaderi Miyashita Takayuki wahoze ari Ambasaderi w’u Yapani mu Rwanda, Madamu Shotsuka Minako, Uhagarariye JICA mu Rwanda n’u Burundi n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!