Ibi byatumye umwe mu basohowe utashatse ko amazina ye ajya hanze, ahamagara kuri telefone itangazamakuru kugira ngo rihagere rirebe icyabaye.
Abayobozi bari bahari ntibashakaga gutanga amakuru ndetse itangazamakuru muri rusange ryahejwe ku buryo nta wari wemerewe kwinjira kuva icyo gihe.
Bamwe mu bari aho ibyo byabereye, bavuze ko ibyabaye byagizwe ibanga ariko ko hari undi mukobwa wakuyemo inda akajugunya umwana mu bwiherero.
Umwe yagize ati “Ni akana nyine k’agakobwa kakuyemo inda. Birangira nyine kabiroshye mu bwiherero. Njye nabonye amaraso ava imbere y’ubwiherero.”
Ni igikorwa cyakomeje kuba ubwiru kugeza mu masaha ya saa saba n’igice, aho abayobozi bari muri iyi nyubako, bageze aho bareka n’abandi banyeshuri bagombaga kwiga nyuma ya saa sita barinjirira, amasomo arakomeza.
Nyuma y’uko bemereye aba banyeshuri kwinjira, hagaragaraga ibikorwa by’amasuku ndetse hari n’icyapa kibisobanura ko miri iyo nyubako hari gukorwa isuku.
Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe Ignatius, yabwiye IGIHE ko uwo mukobwa baketseho gukuramo inda atari byo ahubwo yari arwaye mu nda.
Ati "Yari arwaye mu nda gusa. Ni uko byari byavuzwe, nyuma basanga ari uburwayi bwo mu nda. Ndi i Huye ndabizi neza".
Ibi bibaye nyuma y’iminsi ine humvikanye undi munyeshuri wakuyemo inda yendaga kuvuka, maze umwana akamujugunya mu gatebo k’imyanda aho yabaga mu nyubako icumbikamo abakobwa yitwa Benghazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!