Kaminuza y’u Rwanda igiye kwakira abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yatangaje ko ku wa 30 Ugushyingo 2020 izakira abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere no mu wa kabiri, bagakomeza amasomo ku mashuri, nyuma y’igihe kinini ahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19.

Ku wa 2 Ugushyingo ni bwo icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri basubiye ku mashuri, nyuma y’amezi asaga arindwi batahakandagira uhereye muri Werurwe.

Ubwo Kaminuza y’u Rwanda yemererwaga gufungura amasomo, yari muri eshanu zemerewe gufungura zihereye ku banyeshuri bari mu myaka irangiza amasomo, ni ukuvuga abiga mu myaka ya 3, 4, 5 bitewe na porogaramu bigamo.

Abanyeshuri bemerewe kujya mu mashuri bakabonana n’abarimu, ariko n’uburyo bw’ikoranabuhanga bugakoreshwa nyuma yo gusanga nka Kamnuza y’u Rwanda yaramaze gushyira mu buryo bw’ikoranabuhanga amasomo agera kuri 90%.

Kuri uyu wa Kabiri Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri, nabo bagiye gusubira ku mashuri.

Yagize iti “Banyeshuri, ababyeyi n’abaturage muri rusange, nyuma yo kuganira n’abafatanyabikorwa, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwishimiye kubamenyesha ko abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri bazagaruka ku mashuri ku wa 30 Ugushyingo 2020. Uburyo bwose bwo kwiga no kwigisha buzakoreshwa. Dutegereje kongera guhura namwe.”

Ubu butumwa bukomeza bubwira abanyeshuri bo mu wa mbere no mu wa kabiri ko bakwiye kwishimira ko igihe bari bamaze bategereje cyageze, maze bagatangira kwitegura gusubira ku ishuri.

Abanyeshuri bagirwa inama ko mu gihe bari ku mashuri bagomba gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid 19, kuko mu gihe cyakwaduka mu mashuri, gishobora kubakwirakwiramo mu gihe gito.

Kugeza ubu abanyeshuri bose biga baba imbere mu macumbi ya kaminuza.

Kaminuza y'u Rwanda igiye kwakira abandi banyeshuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .