Abazasoza muri iyi Kaminuza ni umubare munini cyane ugereranyije na 5702 bayisorejemo amasomo mu 2022.
Umuvugizi wa UR, Ignatius R. Kabagambe, yabwiye ko IGIHE ko Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu guteza imbere uburezi bufite ireme ndetse Kaminuza y’u Rwanda akaba ari yo nini cyane iri mu gihugu, ibiyiha ubushobozi bwo kugira abanyeshuri benshi bayirangirizamo kandi bakazana impinduka nziza ku isoko ry’umurimo.
Ati ‘‘Ikintu kimwe kiraje ishinga leta n’abashinzwe politiki y’uburezi, bari guteza imbere uburezi bufite ireme. Kugeza ubu ku rwego rw’u Rwanda, turi mu b’imbere kuko ni twebwe dufite porogaramu nyinshi, ni twe dufite izitandukanye, ariko ibyo ntibihagije ahubwo duhora duharanira ko ireme ry’uburezi rikomeza kuzamuka.’’
‘‘Ariko abanyeshuri ku isoko ry’umurimo n’iyo ugiye hano hanze, ikigo cyose wajyaho aho wagenda ubaza uti ndashaka kumenya ijanisha ry’abakozi b’aho bize mu yihe kaminuza, abenshi bazaba barize muri Kaminuza y’u Rwanda.’’
Kabagambe yanavuze ko UR yatangiye gushyira imbaraga mu gutegura Abanyarwanda bashobora guhanganga ku isoko ry’umurimo mpuzamahanga, ariyo mpamvu ifite imikoranire na Kaminuza zitandukanye zo mu bihugu bifite uburezi buteye imbere cyane, ndetse inzobere ziva muri izo kaminuza zigafasha abanyeshuri ba UR kunguka ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga.
Muri Gicurasi 2023, Umuyobozi wa Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu (CBE) muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Joseph Nkurunziza, yavuze ko ubu abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda bafatanyije n’abanyeshuri babo bamaze gusohora ubushakashatsi 70 mu binyamakuru mpuzamahanga.
Mu mwaka wa 2022 kandi muri Kaminuza y’u Rwanda hashyizwemo igicumbi cy’ubushakashatsi kiri gufasha kunoza ubushakashatsi bwibanda ku bifitiye akamaro umuturage.
Dr. Nkurunziza ati “Igihe cy’ubushakashatsi dutegura buri mezi atandatu, duhuza abanyeshuri bacu bari kwiga muri porogaramu za PhD n’abashakashatsi babafasha, bagahuriza hamwe kugira ngo berekane aho bageze. Twashyizeho igicumbi cy’ubushakashatsi (Data Driven Hub) cyadufasha kugira ngo dukore ubushakashatsi bufite intego yo gukemura ikibazo kijyanye n’umuturage w’Umunyarwanda hamwe n’undi wese byagirira akamaro.”
Bamwe mu banyeshuri bari muri icyo gicumbi batanze ibisubizo ku bibazo bimwe byari mu mabanki, bigamije gukurikirana amakuru y’abaka inguzanyo bakananirwa kwishyura.
Dr. Nkurunziza yanavuze ko binyuze mu gicumbi cy’ubushakashatsi bari gusesengura amakuru y’amashusho akusanya na camera zo ku mihanda, harebwa impamvu nyamukuru ituma impanuka ziyongera cyangwa zigabanuka.
Ni ibintu Kaminuza y’u Rwanda ihamya ko n’ubwo hatarakorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane ingano y’uruhare rw’abanyeshuri bayisorejemo amasomo baba bagira mu iterambere ry’u Rwanda binyuze mu bushakashatsi , ariko ko nta kabuza ruhari kandi runini.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!