Kugira ngo ushobore kugumana igikombe wahawe kubera kwesa imihigo y’umwaka wa 2012/2013, Umudugudu wa Cyimana, mu kagari ka Kamatamu mu murenge wa Kacyiru, uri mu karere ka Gasabo, abaturage bishyize hamwe bagurira ubwisungane mu kwivuza bagenzi babo batishoboye 29, byatumye bagera ku 100% mu bwisungane mu kwivuza.
Igitekerezo cyo guharanira kwigira, abaturage bo mu mudugudu wa Cyimana batangaza ko bacyakiranye ingoga, akaba ariho bahereye bavuga ko nta muntu n’umwe ugomba gusigara mu mudugudu wabo adafite ubwisungane mu kwizuza, bityo basoza ukwezi k’Ugushyingo 2013, 29 bari basigaye buri wese yarishyuriwe ubu akaba yibitseho ikarita ye yo kwivuza.
Mpalishaka Wellars, umwe mu bahawe ubwisungane mu kwivuza ashima abaturanyi be kuba baranze ko aheranwa n’indwara, ubu ubuzima bwe bukaba bubonye ubwishingizi, ko ari igikorwa cyiza banze ko ahera mu bwigunge.
Tika Mussa utuye mu mudugudu wa Cyimana ariko by’umwihariko wahawe icyemezo cy’ishimwe mu gutuma umudugudu wabo ubona igikombe cyo kwesa imihigo, yadutangarije ko bo nk’abagize itsinda ry’umugoroba w’ababyeyi, badatunguza bagenzi babo gahunda. Ati “Nka Perezida w’ababyeyi sinjya ntunguza bagenzi banjye gahunda, ndabateguza, tukayiganiraho kandi icyo twemeranyijwe akaba aricyo gishyirwa mu bikorwa. Ntitwifuza ko hari ibibazo byavuka ngo bitunanire kubikemura, kuko twegera abaturage bose kandi turakorana. Gukorera hamwe ni byo bituma tugera ku ntego twihaye.”
Kirenga Emmanuel Umuyobozi w’umudugudu wa Cyimana, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko kugira ngo bashobore kwesa imihigo ari uko bakorera hamwe nk’ikipi mu mudugudu buri wese mu rwego ashinzwe. Agira ati “Dufata n’umwanya wo gushimira abo dufatanya. Icyadufashije kuba aba mbere ni uko dufite ifishi ndangamyitwarire ya buri muturage, bityo tukamenya buri wese ku buryo n’abafite ibibazo kubamenya byoroha.”
Nyamitari Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamatamu, yadutangarije ko bashima ubufatanye bw’abatuye umudugudu wa Cyimana, uburyo Komite nyobozi ikorana. Agira ati “Gufatanya byatumye baba indashyikirwa. Abandi bayobozi na bo bakwiye kubigiraho, bagakorana n’abo bayobora. Uyu mudugudu ku bwisungane mu kwivuza bageze ku 100% ariko akagari ko kageze kuri 92%. Uyu mudugudu muri itatu dufite uza ku isonga.”
Umudugudu wa Cyimana ni umwe mu midugudu itatu igize akagari ka Kamatamu. Ubwisungane mu kwivuza ugeze ku 100% mu gihe akagari kose kageze ku gipimo kingana na 92%.



















TANGA IGITEKEREZO