Mu nteko rusange y’Abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi mu Murenge Gatsata, Depite Murumunawabo Cecile yababwiye ko bakwiye kwirinda icyasha, bagaharanira ko u Rwanda ruhora ku isonga mu kurangwa n’ubumwe, amahoro, demokarasi n’iterambere.
Depite Murumunawabo Cecile, watanze ikiganiro ku ngengabitekerezo (Ideology) y’umuryango wa FPR- Inkotanyi, yagarutse no ku mahame akwiye kuranga buri munyamuryango, bagashyira imbere ubumwe, amahoro na demokarasi, u Rwanda rukarushaho kuba icyitegererezo mu ruhando rw’amahanga.
Yagize ati “Hari igihe tubona umunyamuryango wasitaye, ariko bene abo nibo bake. Muri mwebwe nk’intore nta cyasha kigomba kubabamo, mubimenye nta munyamuryango ukwiye kugira icyasha.”
Yagarutse kandi ku ngingo umunani buri munyamuryango akwiye kwitwararika arizo : Kugarura ubumwe bw’abanyarwanda, kubumbatira ubusugire bw’igihugu, kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi, kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite, guca ruswa, itonesha hamwe n’imicungire mibi y’ibya rubanda, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, guca burundu impamvu zitera ubuhunzi, ubufatanye n’imibanire.”
Hatowe umuyobozi (chairman) wa FPR- Inkotanyi muri uwo Murenge Muhinda David, wavuze ko agiye gushyira imbere iterambere ry’abanyamuryango ndetse no gukorera ubuvugizi ibibazo bimwe na bimwe.
Muri iyi nteko rusange kandi, Umuryango wabonye amaboko, dore ko abaturage barenga 200 barahiriye kuba abanyamuryango. Abarahiye bose ngo babanje gushishoza mbere yo gufata icyemezo.
Mu Murenge wa Kacyiru naho harahijwe abanyamuryango bashya 168, basabwa kwatararika mu mahame agenga Umuryango.
Kayihura Narcisse wari uhagarariye umukuru w’inteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kacyiru, yasobanuye ko inteko rusange yari igamije kurebera hamwe imigabo n’imigambi FPR yiyemeje no gutegura icyerekezo cy’umuryango cy’ejo hazaza.
Yavuze ko abanyamuryango bashya babanje kwigishwa no kwibonera ibyiza FPR Inkotanyi yagezeho.
Kayihura yagize ati "Aba banyamuryango bashya barahiye barabanje barigishwa kugirango bamenye ibyiza by’ umuryango wa FPR-Inkotanyi. Barareba umutekano uri mu gihugu, barareba iterambere riri mu gihugu ryaba iry’uburezi, ryaba iry’ibikorwa remezo,ryaba irya politike, ryaba imibereho myiza muri rusange bakagereranya n’indi mitwe ya politiki bagasanga RPF-Inkotanyi ari wo muryango wazabageza ku iterambere ari na ryo bategereje, bahita bafata umwanzuro wo kuza kurahira.”
Umuryango FPR inkotanyi umaze imyaka 25 ushinzwe ukaba wari ufite intego zo gushishikariza Abanyarwanda kurwanya ivangura, gushyigikira demokarasi ndetse n’amajyambere.



















TANGA IGITEKEREZO