00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabarebe yasabye urubyiruko gatolika kurinda u Rwanda ikibi cyose

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 10 December 2017 saa 10:21
Yasuwe :

Urubyiruko rwasabwe gukoresha amahirwe rufite ruterwa no kugira umusingi wa bagenzi babo bitangiye igihugu bakakibohora, bityo bikarutera imbaraga mu kubaka igihugu, rugiteza imbere ndetse runakirinda ibibi byose.

Ni bimwe mu byo Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yagejeje ku rubyiruko rusaga 7000 ruri mu ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika riteraniye mu Karere ka Rubavu ku nshuro ya 16.

Mu kiganiro yahaye uru rubyiruko, Minisitiri w’Ingabo, Gen. Kabarebe, yarugaragarije intambwe yatewe mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo rwari rumaze kubohorwa.

Ni naho yahereye asaba abari mu ihuriro ko umusingi bubakiwe bagomba kuwukomerezaho bakora ibikorwa bibateza imbere.

Ati “Icyiciro cy’urubyiruko rwabohoye igihugu rukarwana intambara rukitanga, rukazana umutekano icyo ni icyiciro cyakoze akazi kacyo, icyiciro cya nyuma ya Jenoside n’ibindi cyubatse umusingi wo guteza imbere igihugu cyacu na mwe rero rubyiruko aho igihugu kigeze byanze bikunze mufite uruhare.”

“Ni ukuvuga ko nta rwitwazo na rumwe mwazigera mugira rwo kudakorera igihugu cyanyu, kukirinda ibibi no kugiteza imbere.”

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iri huriro, bavuga ko bagiriyemo amahirwe akomeye yo guhura n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye zikabasangiza ubunararibonye.

Umwe witwa Rugaba Cyprien yagize ati “Tugendeye ku byo Minisitiri yatubwiye, bituma twumva mu gihe tugifite imbaraga ntacyo tutazageraho. Icyo cyizere cyo turagitahanye.”

Mugenzi we witwa Ayinkamiye Christine we yagize ati “Ubu tugiye guhaguruka dukoreshe ubwenge, dukoreshe amaboko, twitangire igihugu nkuko nabo babigenje mbere.’’

Abitabiriye iri huriro gatolika ry’urubyiruko kuri iyi nshuro ya 16, bateye ibiti ku musozi wa Rubavu mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Uru rubyiruko rusaga ibihumbi bitanu rwaje ruhagarariye abandi, ruturutse muri Diyoseze zose zo mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu Karere hayikongeraho n’urwo muri diyosezi ya Nyundo yabakiriye rwose hamwe rukaba ibihumbi birindwi.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye ibi biganiro
Gen Murokore na ACP Karasi Emmanuel bari bitabiriye nabo ibi biganiro
Minisitiri w'Ingabo, Gen Kabarebe, yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira ikibi
Gen Kabarebe aganiriza urubyiruko
Gen. Kabarebe yasabye urubyiruko kubakira ku musingi wa bakuru babo babohoye igihugu
Urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro rwashimye impanuro rwahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages