AFRAA ni ihuriro rya sosiyete zikora ibijyanye n’ingendo zo mu kirere zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe.
Mirenge yatowe mu nama y’inteko rusange ya 48 ihuza ibihugu bigize iryo huriro yabereye muri Zimbabwe.
Asimbuye kuri uwo mwanya Ripton Muzenda, umuyobozi mukuru wa sosiyete ikora ingendo z’indege muri Zimbabwe ( Air Zimbabwe) wari uyoboye uyu muryango mu mwaka ushize nkuko The New Times ibitangaza.
Mu bandi bagize iyo komite harimo Mbuvi Ngunze, Umuyobozi Mukuru wa Kenya Airways watorewe kuyobora Komite Nshingwabikorwa mu gihe Abderahmane Berthé, umuyobozi Mukuru wa Air Burkina na Safwat Musallam, Umuyobozi wa EgyptAir, batorewe ku myanya ya Visi Perezida wa mbere n’uwa kabiri y’iyo komite.
Imwe mu mirimo y’iyo komite, harimo gushyiraho gahunda zitandukanye no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye y’uyu muryango.
Mirenge yasezeranyije abagize iryo huriro ko azakomeza kurikorera ubuvugizi bugamije kugabanya ikiguzi kiri hejuru mu bijyanye na serivisi z’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere no gukomeza umubano ukomeye hagati y’abagize iryo huriro.
Ubutumwa bwa AFRAA bwagaragaje ko Mirenge nk’Umuyobozi wa RwandAir azanye muri iryo huriro ubukungu bushingiye ku bunararibonye n’imiyoborere myiza.
AFRAA ni ihuriro ry’ubucuruzi mu by’ingendo z’indege mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). Yashingiwe i Accra muri Ghana muri Mata 1968, icyicaro gikuru cyayo kiri i Nairobi muri Kenya. Intego z’iri huriro ni ukuzamura ibyerekeranye n’ubucuruzi n’ubufatanye mu bya tekiniki muri sosiyete zikora ingendo z’indege muri Afurika no guharanira inyungu zayo.



















TANGA IGITEKEREZO