Kugeza ubu ntiharatangazwa icyo uyu mugabo w’imyaka 75 yazize gusa yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Joe Ritchie wari ufite n’ubwenegihugu bw’u Rwanda akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere(RDB) kuva mu 2007 kugera 2009.
Joe Ritchie ni umwe mu bantu bitabiriye Inama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida [Presidential Advisory Council], yiga ku ngingo zitandukanye zirimo ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 n’izindi ngingo zitandukanye yayobowe na Perezida Kagame ku wa 17 Kanama 2021.
Mu 2017 Joe Ritchie ni umwe mu bantu icyenda bambitswe na Perezida Kagame impeta z’ishimwe z’ubucuti. Izi mpeta zahawe abantu bagize uruhare rw’indashyikirwa mu gufasha u Rwanda kongera kwiyubaka, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze kurusenya.
Urupfu rwa Joe Ritchie ruje rukurikira urwa Dr Paul Farmer na we wari inshuti y’u Rwanda uherutse kwitaba Imana. Bombi bari bahuriye ku kuba barahawe izi mpeta na Perezida Kagame ku munsi umwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!