Ibi Minisitiri Bizimana yabigarutseho ubwo yari mu gikorwa cyo Kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1994.
Ni igikorwa cyaberye ku Rwibutso rwa Rusiga mu Karere ka Rulindo ku wa 17 Gicurasi 2025.
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 250 yimuwe mu Rwibutso rwa Bushoki, imibiri Umunani yari ishyinguye mu Kagari ka Nyirangarama, imibiri ibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Murenge wa Shyorongi n’umubiri umwe wabonetse mu Kagari ka Gako Umurenge wa Rusiga.
Urwibutso rwa Rusiga rushyinguyemo imibiri y’Abazize Jenoside 6.697.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko uretse no Kwibuka Abatutsi bishwe urwagashinyaguro mu 1994 no mu buzima busanzwe umuntu adashobora kwibagirwa abe yakundaga.
Yagize ati “ Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ngombwa kuko uretse no kuba barishwe nabi bikadusigira agahinda kadashira ntanubwo twabonye amahirwe yo kubashyingura mu cyubahiro ngo tubakorere imihango y’umuco Nyarwanda rero Abanyarwanda twese dufite inshingano zo guhora dusubiza agaciro n’icyubahiro bambuwe n’abajenosideri.”
Minisitiri Dr Bizimana yakomeje avuga ko iyo urebye imibare yavuye mu Nkiko gacaca ari bwo ubona uburemere bw’ingaruka zavuye mu ngengabitekerezo n’urwango byabibwe mu Banyarwanda.
Yagarutse ku mateka y’uko Jenoside muri Rulindo mu yahoze ari Komine Shyorongi yatangiye mu 1992 aho Abatutsi batangiye kwicwa ndetse n’Abahutu batemeraga kujya muri uwo mugambi bicwaga.
Yavuze ko Jenoside yakozwe n’abantu bakuru kandi bari bazi ibyo bakora kuko abarenga kimwe cya kabiri mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside bari hejuru y’imyaka 18.
Yasobanuye ko ubwo Jenoside yabaga mu gihugu abantu bari bujuje imyaka y’ukure bari miliyoni 3,4 mu gihe abahamijwe ibyaha bya Jenoside ari 1,678,672 aho harimo abantu 1,220, 471 bahamijwe ibyaha byo gusahura imitungo mu gihe abagera ku 443,471 bahamijwe ibyaha by’ubwicanyi harimo 24,730 bahamijwe ibyaha byo kuba mu cyiciro cy’abateguye Jenoside (ruharwa).
Minisitiri yasoje asaba abari aho gukomeza Kwibuka ariko bakorera hamwe bakubaka igihugu cyunze ubumwe gitekanye gifite abaturage bishimye Kandi bihagije bidasabye kwishingikiriza ku mahanga.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!