Umunyarwandakazi Kim Claire Kayipeti yahimbye umuvugo yise “Devoir de Mémoire” uvuga ku nshingano zo kwibuka mu myaka 20 ishize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda n’icyo bikwiye gusigira abakuru ku kwigisha abakiri bato.
Kayipeti ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa nyuma wiga mu ishuli ryubatswe ku nkunga ya Espagne na Senegal (ESTEL) riherereye i Dakar mu murwa mukuru wa Senegal, aho akurikirana ishami ry’ubukerarugendo, indimi n’ubushabitsi.
Uyu munyarwandakazi yabwiye IGIHE ko mu gukunda kwandika indirimbo, kuririmba, imivugo no kubyina Ikinyarwanda yahimbye umuvugo “ Devoir de Mémoire”mu rwego rwo gufasha guhumuriza u Rwanda muri ibi bihe byokwibuka ku nshuro ya 20Jenoside yo mu 1994 .
Kayipeti yagize ati " Ntitugomba guheranwa n’agahinda ku byabaye, cyane abari bakiri bato. Tugomba kwereka amahanga ko u Rwanda twiyunze kandi tutazemerera uwashaka kuducamo ibice kuko turi bene Kanyarwanda."
Yongeyeho ati "Mu myaka makumyabiri ishize, bamwe mu bahuye n’ingaruka za Genocide tumaze kuba abagabo n’inkumi, harimo nabafite abana. Muri uyu muvugo rero, aho mbaza ngo niki tuzabwira abana bacu, nashakaga kumvikanisha ko dukwiye kuzabasobanurira amateka ariko ntakubiba u rwango kuko byakongera bikabyara Jenocide."
Ubutumwa bwe bw’ibanze bushingiye ku kugaragaza inshingano zo kwibuka, agaciro bifite n’icyo Abanyarwanda bakwiye gukora mu kubaka ahazaza heza binyuze mu gutoza uburere no kubwira ukuri abavutse n’abakivuka nyuma y’ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo.
Intangiro y’uyu muvugo igira iti “ Ni bangahe mu nshuti bafite ababyeyi, tutibagiwe abavandimwe bose, iyo urebye roho nziranenge zagiye…. Byarabaye hashize imyaka 20, ni iki tubwira abana bacu?...”
Kayipati yakomeje agaragaza ko hari icyizere cy’uko amateka mabi y’u Rwanda yaba inkingi yo kubaka Afurika cyane cyane mu bihugu nka Centrafrique, Nigeria n’ibindi bikigaragaramo umwiryane utanga isura n’iy’u Rwanda mu 1994.
Mu muvugo, Kayipeti avuga ko uburyo rukumbi bwatuma bigerwaho, ni ukubabarira bitagira umupaka, kuko Abanyarwanda bose ari “amaraso amwe atembera kimwe mu mitsi yabo.”
Uyu munyeshuri w’umuhanzikazi yumvikanishije uruhare rwe mu guhumuriza Abanyarwanda ati “Uyu muvugo mperuka kwandika nifuza ko wabahumuriza muri iki gihe twibuka abacu bagiye tukibakunze, kandi tugashyira hamwe twubaka urwatubyaye.”
Kayipeti yongeyeho ko uyu muvugo wari witezwe kuvugirwa mu ruhame ubwo Abanyarwanda muri Senegal bari mu mihango yo kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi ku munsi wa mbere w’icyunamo, birangira udataciyeho kubera igihe gito.
Amajwi yandi y’umvikana muri uyu muvugo ni ay’abahanzi bo muri Senegal, Chuka Baby na Loris, bamufashije kuryoshya igihangano.
Ikindi gihangano cya Kayipeti cyamenyekanye ni indirimbo “Rwanda nziza pe!” yahanze akiri mu Rwanda akora muri gahunda mpuzamahanga yo kurinda ingagi, ikaza kuririmbwa n’umuhanzi w’Umufaransa Ckrand.


















TANGA IGITEKEREZO