Abatanze ubu busabe ni 267. Barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu bihugu birimo: u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, RDC, u Buhinde, Canada, u Bubiligi, u Budage, Sénégal, u Bushinwa, Maroc, u Buholandi, Ethiopia, u Bwongereza, Venezuela, Pakistan n’u Busuwisi.
Mu ibaruwa ifunguye bandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, bamwibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye uyu muryango urebera, nyamara mbere y’uko ishyirwa mu bikorwa hagaragaraga ibimenyetso bigaragaza uko yategurwaga.
Basobanuriye Guterres ko Abanye-Congo b’Abatutsi bakomeje guhezwa mu burasirazuba bwa RDC nyamara ari abenegihugu, kandi ko umugambi wo kubatsemba ushimangirwa na bamwe mu banyapolitiki bo muri RDC.
Mu gusobanukirwa ibijyanye n’iyo nyandiko mu buryo butomoye, IGIHE yaganiriye Mupenzi George usanzwe ari umunyamateka, umushakashatsi ku muco, inararibonye ndetse yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena.
Mupenzi yavuze ko umuntu asesenguye ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Congo, asanga ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, bumaze igihe kinini kandi ko amahanga yacecetse.
Ati “Imvugo z’urwango zajyanye n’ibikorwa kuko bigitangira muri 2022 abantu baricwaga ariko ukabona ko nta muntu ubivugaho, [...] Goma, Bukavu n’ibindi bice bifashwe ni bwo amahanga yari yaracecetse abona abantu baribwa, noneho yatangiye kuvuga ko ari u Rwanda rwateye, bafata ibihano n’ibindi.”

Ni inyandiko uyu mushakashatsi avuga ko igaragaza ukuri, ikunga no mu ry’abayobozi bagaragaje ikibazo cya RDC mu myaka yashize barimo Mwalimu Julius Nyerere wayoboye Tanzania, Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo n’abandi batahwemye kugaragaza ukuri ariko Leta ya RDC ikaguhakana nkana.
Ati “Igitangaje ni uko mu mitwe irenga 200 ibarizwa muri RDC, bagenda bagafata umutwe umwe bazi neza ko ugizwe n’Abanye-Congo, bakabitirira ibibi byose, bakirengagiza imitwe nka FDLR iriyo. Icyo kintu cyo kuyobya uburari bakerekana ikibazo uko kitari amahanga akabifata uko, ni byo aba bashakashatsi bashatse gushyiraho umucyo babwira Umunyamabanga Mukuru wa Loni.”
Uyu mushakashatsi yavuze ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC cyahozeho na M23 itarabaho kuko no mu myaka yo ha mbere Abatutsi bicwaga, ndetse bakimwa uburenganzira ku gihugu cyabo, bitwa Abanyarwanda. Yagaragaje ko ubu byafashe indi ntera.
Ibiri kuba muri RDC ni Jenoside
Mupenzi agaragaza ko Jenoside idapfa kwikubita aho ityo gusa ahubwo itegurwa, asobanura ko ibimenyetso byo kuyitegura bigenda byigaragaza umunsi ku wundi. Yagaragaje uburyo mu myaka ya 1960 Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda batangiye gutukwa, bagatotezwa, bagakorerwa ibibi byose bishoboka.
Yavuze ko byageze mu nama ya rukokoma yiswe ‘Conférence Nationale Souveraine: CNS’ yabaye mu 1991, ibintu biba bibi cyane.
CNS ni inama byavugwaga ko igamije gukemura ibibazo byari byarazahaje icyari Zaïre y’icyo gihe (ubu yabaye RDC), birimo ibijyanye n’ubukungu, politiki yari yarazahaye n’imibereho y’abaturage.
Ni inama yari igamije gushyiraho Itegeko Nshinga rishya, hagamijwe kurwanya politiki y’ishyaka rimwe yari yarashyizweho na Mobutu Sese Seko, yahuzaga abarenga 2800 bari baturutse mu mashyaka arenga 200.
Mupenzi ati “Ni bwo ku mugaragaro Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bimwe ubwenegihugu. Ni na bwo na MRND yo mu Rwanda kubera ingengabitekerezo ya Jenoside, yagendaga yenyegeza icyo kintu.”
Yibukije kandi ko abari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda mu 1994 bahungiye muri Congo n’intwaro zabo zose, bagezeyo bajya mu butaka bw’Abatutsi b’Abanye-Congo, izo nzirakarengane zitangira gutotezwa no kwicwa, ubu ho bikaba byarabaye bibi kurushaho.

Iyo ngengabitekerezo yakwiriye mu bihugu by’Akarere, ubutegetsi bwa RDC bukomeza kubiba urwo rwango, bikagera n’aho icyo gihugu gitegura gutera u Rwanda ariko amahanga akabyirengagiza nkana, nk’uko Mupenzi yakomeje abisobanura.
Mupenzi yavuze ko ibimenyetso byinshi bya Jenoside muri RDC byigaragaza, nk’imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwiza n’abategetsi ba Kinshasa, gutoza abaturage kwica igice kimwe cy’abaturage, kubambura uburenganzira ku gihugu, kubica urw’agashinyaguro, kubatwikira, kubotsa bakaribwa n’ibindi bibi.
Ati “Noneho ubu byarenze usa n’Umututsi bigeze k’uvuga Igiswahili. Izo mvugo z’urwango ziri hose kuri televiziyo mu binyamakuru, ntihagire umuntu n’umwe ubyamagana, bikamaganwa n’ababikorerwa ariko ugasanga ijwi ntaho rigera.”
Ikindi ni uburyo RDC n’amahanga bikomeje kwirengagiza ko abajenosideri ba FDLR bahora bafite umugambi wo kugaruka mu Rwanda bakamara Abatutsi, ibyo byose bakabyigarama nk’uko byagenze muri 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije.
Uburangare nk’ubwabaye mu Rwanda
Mupenzi yerekanye uburyo uburangare buri kugaragara muri RDC busa n’ubwabaye mu Rwanda mu 1994 ubwo ingabo za Loni zari zaraje kugarura amahoro (MINUAR) zatereranye Abatutsi, bakicwa.
Yagaragaje uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye, abo baje “kugarura amahoro” mu Rwanda bagafata ibyabo birimo n’imbwa n’injangwe, bakigendera kandi bari bazi ibigiye gukurikiraho.
Ati “Iyo ufashe MONUSCO bivugwa ko yaje kurinda amahoro muri RDC, aba bashakashatsi babwira Umunyamabanga Mukuru wa Loni ko yayihindura kuko ubutumwa yajemo ntaho buhuriye n’ibyo iri gukora kuko ifatanyije na FDLR.”
Ikindi Mupenzi abona ku ibaruwa aba bashakashatsi bandikiye Loni ni ikijyanye n’umugambi wa Jenoside muri RDC waje gake gake uzanywe na FDLR, Leta Kinshasa ikawutera icyuhagiro, igakomeza gutera inkunga ibi bikorwa bishyira kuri Jenoside.
Uyu mushakashatsi yavuze ko impamvu ibihugu byose byica amatwi ndetse bikirengagiza ubwo bwicanyi, ari uko biba bidashaka gukoma rutenderi kuko bifite inyungu nyinshi muri RDC, cyane cyane ibirombe by’amabuye y’agaciro.
Ati “Ayo mabuye y’agaciro ni bo afitiye akamaro. Tshisekedi yabategeka gutuka u Rwanda bakarutuka, yababwira gufata ibihano bakabikora, ugasanga bashaka gushimisha ubutegetsi bwa Congo kuko bafite inyungu zihambaye barinda.”

Mupenzi yagaragaje ko ibyo bijyana gutesha agaciro ubushobozi bwa FDLR, aho abayobya uburari bavuga ko igizwe n’abasaza, rimwe na rimwe bakavuga ko idahari, nyamara uyu mutwe w’iterabwoba ufite ibikwerere n’urubyiruko.
Ikindi ni uko RDC n’abayishyigikiye bashaka kubakira ubushobozi abarwanya u Rwanda hibanzwe ku basize baruhekuye, bashaka gusenya gahunda y’ubumwe u Rwanda rushingiyeho iterambere ryarwo, na cyane ko ibihugu byitwa ko byateye imbere bihora bigambiriye gupyinagaza ibikiri mu nzira y’amajyambere.
Uyu muhanga mu mateka agaragaza ko Afurika igomba gufatira amasomo ku byayibayeho, mu bihe by’umucakara, gukandamizwa, ibihe by’ubukoloni no gucuza Abanyafurika utwabyo, bigafashanya aho guha urwaho ba rusahuriramunduru.
Imitego M23 itagomba kugwamo mu biganiro na Kinshasa
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wamaze kwakira ubutumire bwa Perezida wa Angola, João Lourenço, buwutumira mu biganiro bitaziguye bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni ubutumire Perezida João Lourenço atanze nyuma y’uko ibiro bye bitangaje ko ibiganiro bizahuza abahagariye M23 na Leta ya RDC bizatangira ku wa 18 Werurwe 2025.
Ibi biganiro byasubitswe kubera ko M23 ititabiriye, biturutse ku bihano abayobozi bayo bafatiwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) tariki ya 17 Werurwe. Angola ishobora kubyimurira ku yindi tariki.
Mupenzi George yahaye ishingiro ingingo yo kuvuga ko igisubizo ku bibazo bya RDC kitaba imbunda, ahubwo hakwiriye kureba impamvu muzi y’ikibazo, ikaganirwaho byeruye aho guca ikibazo hejuru.
Ati “Iyi ntambara bicaye bakayiganiraho amajoro abiri, yaba ihagaze. Niba wemera ko M23 ari Abanye-Congo, ukemera ko Ikinyarwanda ari ururimi ruvugwa muri Congo, ikindi ni kihe?”
Bijyanye n’uko inshuro nyinshi M23 yagiye iva mu bice yafashe kugira ngo yubahirize amasezerano ariko ikagabwaho ibitero, Mupenzi yavuze ko kuri iyi nshuro uyu mutwe udakwiriye kugwa mu mutego wo kuva mu bice wigaruriye.
Ati “M23 yageze iwabo barayihavana bayijyana he? Kuvuga ngo mushyire intwaro hasi mujye Rumangabo ni amaturufu yarangiye.”
Kubakuriraho amagambo abaharabika nko kubita abatarabwoba, gukuraho ibihano, kwemerwa ko ari Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, gucyura impunzi, kwirinda gukomereza i Kinshasa ahubwo igakomeza ubuzima mu bice bafashe biri mu bya mbere Mupenzi abona ko M23 igomba kwitaho mu biganiro izagirana na Leta ya RDC.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!