00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Jean Marc Kabund washinze ’Alliance pour le Changement’, yafunguwe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 February 2025 saa 08:29
Yasuwe :

Jean-Marc Kabund wahoze ayobora ishyaka UDPS rya Perezida Félix Tshisekedi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agatabwa muri yombi nyuma y’uko atangije irye ku giti cye, yavuye muri Gereza nyuma y’imyaka itatu.

Uyu mugabo yari yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi kubera ibyaha yari akurikiranyweho birimo gutuka Umukuru w’Igihugu, kwibasira Inteko Ishinga Amategeko no gukwirakwiza ibinyoma mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa.

Ibitangazamakuru byo muri RDC byatangaje ko Kabund yavuye muri gereza ku wa 3 Gashyantare 2025.

Kabund yeguye nka Visi Perezida w’Inteko muri Mutarama 2022, nyuma yo gutangaza ko asuzugurwa na bamwe mu bo mu ishyaka rye.

Uko gushwana imbere mu ishyaka rya Tshisekedi kwatumye Kabund yigizwa ku ruhande.

Ubwo yari asohotse muri gereza yaherekejwe n’abantu bo mu muryango we, abayoboke b’ishyaka rye rya Alliance pour le Changement (AC).

Kabund yatawe muri yombi muri Kanama 2022 ndetse aza gukatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi mu 2023.

Jean Marc Kabund yavuye muri Gereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .