Uyu mugabo yari yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi kubera ibyaha yari akurikiranyweho birimo gutuka Umukuru w’Igihugu, kwibasira Inteko Ishinga Amategeko no gukwirakwiza ibinyoma mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa.
Ibitangazamakuru byo muri RDC byatangaje ko Kabund yavuye muri gereza ku wa 3 Gashyantare 2025.
Kabund yeguye nka Visi Perezida w’Inteko muri Mutarama 2022, nyuma yo gutangaza ko asuzugurwa na bamwe mu bo mu ishyaka rye.
Uko gushwana imbere mu ishyaka rya Tshisekedi kwatumye Kabund yigizwa ku ruhande.
Ubwo yari asohotse muri gereza yaherekejwe n’abantu bo mu muryango we, abayoboke b’ishyaka rye rya Alliance pour le Changement (AC).
Kabund yatawe muri yombi muri Kanama 2022 ndetse aza gukatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi mu 2023.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!