00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jean-Guy Afrika yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RDB

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 13 January 2025 saa 11:11
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagize Jean-Guy Afrika Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Jean-Guy Afrika asimbuye kuri uyu mwanya Francis Gatare wagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika ku wa 20 Ukuboza 2024.

Yari asanzwe akorera Banki Nyafurika y’Iterambere, African Development Bank.

Kuva mu 2006-2008 Afrika yari Umuyobozi mukuru ushinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga mu cyahoze ari Ikigo cy’igihugu gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, RIEPA. Iki kigo cyaje guhuzwa na RDB mu 2008.

Kuva mu 2008-2010 yagizwe inzobere ishinzwe gusesengura ingamba na politike, umwanya yavuyeho ajya gukorera AFDB, aho yatangiye akora nk’inzobere ishinzwe politike y’ubuhinzi.

Mbere yo kujya muri AFDB, yakoze mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Bucuruzi Mpuzamahanga n’Ingamba, yakuye muri George Mason University.

Yize kandi ibijyanye n’ingamba zijyanye no guteza imbere ubucuruzi muri Harvard Kennedy School ndetse afite impamyabushobozi mu bijyanye n’imiyoborere y’ibigo yakuye muri Kaminuza ya Oxford.

Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yacyigiye muri Kaminuza ya Lynchburg muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yize ibijyanye n’imicungire mu by’imari.

RDB ni urwego rwashyizweho n’Itegeko nº 46/2013 ryo ku wa 16/06/2013. Ifite inshingano zo kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu Rwanda hashyigikirwa iterambere ry’urwego rw’abikorera.

Ifite kandi inshingano zo kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba bigamije kwihutisha ibikorwa byose by’iterambere ry’ubukungu no gufasha Leta n’urwego rw’abikorera kubigiramo uruhare rugaragara, gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba bigamije guteza imbere ishoramari ry’abenegihugu n’iry’abanyamahanga mu Rwanda hagamijwe kwihutisha iterambere ry’ubukungu.

Mu bindi ishinzwe harimo gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba bigamije guteza imbere ibijyanye no kohereza ku masoko yo mu karere n’ayo ku rwego mpuzamahanga ibicuruzwa na serivisi byongerewe agaciro, uretse ibiri mu nshingano z’izindi nzego; guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, kugira uruhare mu kugena no gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba birebana n’ubukerarugendo no kubungabunga pariki z’Igihugu n’ahandi hantu hakomye mu birebana n’ubukerarugendo.

Jean-Guy Afrika yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RDB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .