00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jali Finance yamuritse ikoranabuhanga rizorohereza Abanyarwanda guhaha no kubona inguzanyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 February 2025 saa 01:26
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Jali Finance bwatangaje ko bwashyize hanze porogaramu yiswe ‘Jali KOI’ ihuriza hamwe serivisi zose z’ibigo by’imari, ku buryo umukiliya ashobora kuyinyuraho akagura ibintu bitandukanye yishyuye cyangwa iki kigo kikamuha inguzanyo, azajya yishyura buhoro buhoro ku nyungu nto cyane.

Porogaramu yitwa ‘Jali KOI’ yatangirijwe mu nama y’lhuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari (IFF) yateraniye i Kigali ku wa 24-26 Gashyantare 2025.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Jali Finance, Frank Mugisha, yatangaje ko iri koranabuhanga rifasha abakiliya babo kubona inguzanyo batavuye aho bari.

Nk’urugero umuntu ushaka kugura moto cyangwa imodoka ashyira iyi porogaramu muri telefone ngendanwa, agasaba inguzanyo ijyanye na yo kandi akayihabwa atiriwe agera ku cyicaro cy’iki kigo.

Ati “Twubatse ikoranabuhanga rikomeye ku buryo serivisi yose abantu bakeneye bayibona binyuze kuri iyi porogaramu.”

Mugisha yasobanuye ko Jali KOI ifasha umukiliya kubona serivisi za Jali Finance, ariko akabasha no kubona serivisi z’ibindi bigo by’imari bikorera mu Rwanda ayinyuzemo.

Umuyobozi Mukuru wa Jali Finance, Felix Nkundimana, yabwiye IGIHE ko bifuje kuba igicumbi cya serivisi z’imari zitangiwe ku ikoranabuhanga.

Ati “Tuzajya dutanga na serivise z’ibindi bigo by’imari binyuze muri porogaramu yacu ariko natwe turi ikigo cy’imari. Nk’uyu munsi ntabwo twatangaga ubwishingizi ariko tuzajya tubutanga, hari inguzanyo zatangwaga n’ibindi bigo by’imari tudashaka twebwe guhita dutanga ariko umukiliya wacu ukoresha uru rubuga atayibura, tukaba twifuza ko ibyo bigo byaza tugatangana izo serivisi.”

Nkundimana kandi yahamije ko mu gihe kiri imbere haziyongeraho n’ibigo by’ubucuruzi ku buryo umuntu ashobora kunyura kuri Jali KOI akabasha kugura imodoka, moto n’ibindi nko gutuma amafunguro, imyenda n’ibindi biri mu maguriro bakorana.

Banateganya ko umuntu ufite ikintu agurisha azaba ashobora kugishyira kuri Jali KOI, kikahagurirwa bishyuye mu buryo butaziguye cyangwa binyuze mu nguzanyo.

Abakoresha Jali KOI bazajya babona ubwasisi

Mugisha yagaragaje ko mu bikorwa byo kugura ibintu bitandukanye birimo ibiribwa, lisansi, guhinduza batiri ya moto, ifatabuguzi ryo guhamagara n’ibindi ukoresheje Jali KOI hari amafaranga azajya agarukira umukiliya kuri Mobile Money akayakoresha mu buryo ashaka.

Ati “Uko uzajya ugura, hari umubare w’amafaranga azajya akugarukira uhitemo uko uyakoresha niba ari ukuyazigama, kongera kuyakoresha cyangwa se kuyaha inshuti yawe.”

Nk’urugero kuri lisansi umuntu uzajya ayigura akoresheje Jali KOI, kandi akagurira kuri sitasiyo ikorana na Jali Finance azasubizwa hagati ya 2% na 6% kuri litiro imwe aguze, ku ifatabuguzi ryo guhamagara asubizwe ari hagati ya 1% kugeza kuri 3%, uguze umuriro abone ari hagati ya1% kugeza kuri 3%.

Yanavuze ko ku baguze ibinyabiziga bashobora kubona inguzanyo y’ubwishingizi bwabyo banyuze kuri iyi porogaramu bakazishyura nyuma kandi ku nyungu itarenze 3%.

Ati “Uyu munsi ni ukwishyura ariko mu minsi iri imbere hazaba harimo no kwiguriza kuko uzaba ushobora kujya muri restaurant nta mafaranga ufite ufate ifunguro ubundi tukwishyurire uzabe uyatwishyura.”

Magingo aya inguzanyo ziri gutangwa ni iz’abakeneye kugura moto n’imodoka, ariko mu bihe biri imbere bazafungurira amarembo abantu bose bakeneye serivisi z’imari binyuze ku ikoranabuhanga.

Abamaze guhabwa inguzanyo bagiye kugura imodoka na moto barenga 6.000, muri bo 99% bazishyura neza mu gihe 1% ari bo gusa bishyura nabi.

Jali Finance ivuga ko hashyizweho ingamba zigamije guherekeza abagujije no kubafasha gukora ubucuruzi kugira ngo bashobore kwishyura neza.

Umuyobozi Mukuru wa Jali Finance, Felix Nkundimana, yatangaje ko bashyize imbere guha abakiliya babo serivise binyuze mu ikoranabuhanga
Wari umwanya wo gusobanurira abitabiriye IFF uko Jali KOI ikora
Abayobozi ba Jali Finance bafashe umwanya wo gusobanurira abitabiriye inama uko Jali KOI ikora
Ukoresha Jali KOI aba ashobora kubona serivisi z'ibigo by'imari byose, akagura akaniguriza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .