00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jali Finance Ltd yahawe arenga miliyari 3 Frw azakoreshwa mu guteza imbere ubwikorezi butangiza ikirere

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 3 Gashyantare 2023 saa 06:21
Yasuwe :

Mu gukomeza kwagura ibikorwa no gutanga akazi kuri benshi, Ikigo cy’Imari gikunze gutanga inguzanyo za moto ku bazikeneye, Jali Finance Ltd cyongereye ishoramari rya miliyoni 3$(arenga miliyari 3 Frw) mu bikorwa byacyo bya buri munsi.

Ni amafaranga Jali Finance Ltd yahawe n’Ikigega cy’Abanyamerika gishora imari mu bigo bitandukanye cya Variant Impact Fund, kugira ngo iki kigo gikomeze guteza imbere ubwikorezi bwimakaza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi cyane ko bitanangiza ibidukikije.

Ibi biganiro by’iyi nkunga byatangiye ubwo Umuyobozi w’iki kigo giherereye i New York muri Amerika, Curt Fintel, yasuraga u Rwanda mu Ukuboza 2022.

Umuyobozi Mukuru wa Jali Finance Ltd, Felix Nkundimana yavuze ko moto zikoresha amashanyarazi zafashishe abazikoresha kunguka no kuzigama amafaranga ku rugero rwo hejuru.

Yagaragaje ko nka 1390 Frw akoreshwa mu kuzuza umuriro muri batiri ya moto imwe, umuriro moto ikoresha mu ntera y’ibirometero 71, mu gihe amafaranga angana atyo yishyura lisansi yakoreshwejwe mu ntera y’ibirometero 31 kuri moto zisanzwe.

Ati “Ibirenze ibyo iyi moto ifasha uwayihawe kuzigama arenga 25% utabariyemo agera ku 200$ ni ukuvuga arenga ibihumbi 200 Frw agenda ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.”

Mutiganda Oscar wiyemeje kuva kuri moto zikoresha ibikomoka kuri peteroli agahitamo gukoresha iy’amashanyarazi yavuze ko moto ikoresha lisansi ituma umuntu ayitakazaho amafaranga menshi adasobanutse.

Yemeje ko ibyo byiyongera kugura lisansi buri kanya bikajyana n’ihindagurika ry’ibiciro byayo wakongeraho andi mafaranga agenda mu kuyikoresha ugasanga gutera imbere biragoye.

Ati “Ngitangira gukoresha moto y’amashanyarazi nibwo natangiye kubona impinduka ku bijyanye n’ubwizigame bwanjye, kuko amafaraga nizigama yiyongera buri gihe. Ubu nishyura n’amafaranga y’ishuri y’abana ku gihe.”

Mutiganda yongeraho ko uretse ibyo gukoresha izi moto bimufasha kwishyura amafaranga y’ishyirahamwe ndetse ngo amafaranga ava muri iyi moto yatumye abona igishoro cyo guha umugore we ngo atangize ubucuruzi “bivuze ko ubu dufite aho dukura amafaranga harenze hamwe.”

Jali Finance Ltd imaze imyaka itanu ikorera mu Rwanda aho itanga moto zikoresha amashanyarazi ku nguzanyo zibereye abayigana ndetse byatanze umusanzu ukomeye mu guhanga imirimo ku buryo bugaragara.

Kugeza ubu imaze guhanga imirimo igera kuri 700 ituze Abanyarwanda bagera ku 3500 haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.

Iki kigo kandi gitanga umusanzu ufatika ku gihugu na Afurika muri rusange kuko ingingo y’ihumana ry’ikirere ihangayijkishije buri wese utuye Isi.

Igisubizo ku kibazo cy’ihumana ry’ikirere kiri mu gushyiraho politiki zitandukanye ziyobowe no kwimakaza ubwikorezi bukoresha ibinyabiziga bikoresha ingufu zitangiza ikirere ari nabyo iki kigo gishyizemo imbaraga.

Gifite intego yo gufasha u Rwanda kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere bingana na toni ibihumbi 50 binyuze mu gutanga moto zikoresha amashanyarazi zigera kuri 2000 bitarenze 2023, ibizanafasha guteza imbere ubuzima bw’abagera ku bihumbi 10 mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Uretse gutwara amafaranga make moto zikoresha amashanyarazi zizwiho kuba inkingi ya mwamba mu kurengera ibidukikije
Abatwara abagenzi kuri moto bagaragaza ko moto zikoresha amashanyarazi zungura kurusha izikoresha lisansi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .