Expo 2025 iraba guhera kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024, ikazamara iminsi 20, iri kubera mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Iyo ugeze ahazabera iri murikagurisha, usanga abantu bose bari gushyashyana banoza imirimo ya nyuma, ku buryo uyu munsi urangira ibikoresho byose byamaze kugezwamo.
Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Walter Hunde Rubegesa yabwiye IGIHE ko imyanya yose yari iteganyijwe kumurikirwamo ibikorwa yuzuye.
Ati “Dufite imyanya 480 yose yuzuye ariko abashoramari baje kumurika ibikorwa byabo barenga 800.”
Yakomeje avuga ko abantu benshi barimo n’urubyiruko bazahabwa akazi muri iyi Expo 2025.
Ati "Abantu bazabonera akazi muri iyi Expo ni hagati ya 3200 na 4500 kubera ko turateganya ko buri kibanza (stand) byibura abantu bane bazahabwa akazi muri iri murikagurisha."
Uyu muvugizi yavuze ko hateganywa abari hagati y’ibihumbi 450 n’ibihumbi 500 bazitabira imurikagurisha muri rusange.
Ati “Mu mibyizi turateganya ko dushobora kuzajya twakira ibihumbi 10 n’ibihumbi 15 mu mpera z’icyumweru tukakira hagati y’ibihumbi 25 n’ibihumbi 40 kandi hari n’igihe uwo mubare uzajya uzamuka cyane ku buryo uzagera ku bihumbi 45.”
Abamurika bari mu bice bitandukanye nk’ubukorikori n’inganda zikora ibirimo nk’ibikoresho by’ikoranabuhanga, iby’ubwubatsi, izongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’izindi.
Ubuyobozi bwa PSF bugaragaza ko EXPO yateye imbere umwaka ku wundi kuko yavuye ku kubera mu Ishuri ryisumbuye rya Saint-André aho yitabirwaga n’abagera ku 1000 ku munsi, uyu munsi ikaba ibera i Gikondo ku buso bwa hegitari enye.
EXPO yavuye ku minsi irindwi yikuba gatatu ndetse harifuzwa ko yagera ku minsi 30, Hunde akavuga ko yanarenga kuko nko mu Bushinwa bamara amezi atandatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!