00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyo Leta idashyira nkunganire muri mazutu, litiro yari kugera ku 3581 Frw

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 6 June 2026 saa 02:52
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yatangaje ko iyo Leta idashyira nkunganire mu giciro cya mazutu, litiro imwe yari kugera ku 3581 Frw, aho kuba 2927 Frw yatangajwe n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku ishusho rusange y’ubukungu bw’u Rwanda n’ingaruka z’ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati ku bukungu bw’igihugu.

Ati “Ibiciro bya mazutu byazamutseho amafaranga 700 bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga. Icyakora muri kiriya giciro cyatangajwe, harimo nkunganire ya Leta ingana na 18,26%.”

Yakomeje avuga ko iyo nkunganire ari yo yatumye litiro ya mazutu itagera ku 3581 Frw.
Ati “Ibi mu by’ukuri bivuze ko igiciro twakagombye kuba twatangaje kuri litiro ya mazutu cyari gikwiye kuba ari 3581 Frw kuri litiro. Ariko mwabonye ko twatangaje igiciro cya 2927 Frw kuri litiro.”

Ku wa 5 Kamena 2026, RURA yatangaje ko guhera ku wa 6 Kamena 2026, igiciro cya lisansi kitagomba kurenga 2938 Frw kuri litiro, mu gihe mazutu itagomba kurenga 2927 Frw kuri litiro.

Kuva muri Werurwe 2026, igiciro cya lisansi cyazamutseho hafi 47,7%, kiva ku 1,989 Frw kuri litiro kigera ku 2,938 Frw kiriho ubu muri Kamena. Mazutu yo yazamutseho 50,3%, iva ku 1,948 Frw kuri litiro yariho muri Werurwe igera ku 2,927 Frw iriho ubu.

Ibi bigaragaza ko mazutu ari yo yazamutse cyane ugereranyije na lisansi, cyane cyane hagati ya Mata na Kamena, aho yavuye ku 2,205 Frw igera ku 2,927 Frw kuri litiro. Lisansi yo kuva ku wa 17 Mata kugeza ku wa 6 Kamena yagumye kuri 2,938 Frw kuri litiro.

Dr Nsengiyumva yavuze ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ridahungabanya cyane imibereho y’abaturage.

Yongeyeho ko ku giciro cya lisansi isanzwe, Leta yahisemo kugumisha igiciro uko cyari kiri, nyuma yo gusuzuma ingaruka izamuka ryacyo ryagira ku bukungu.

Minisitiri w’Intebe yavuze kandi ko Guverinoma izakomeza gushyira nkunganire mu ngendo zitwara abantu mu buryo bwa rusange, kugira ngo ibiciro bitazamuka.

Yatanze urugero rw’umugenzi uva Nyabugogo ajya i Musanze, avuga ko yari kuba yishyura 4281 Frw hatarimo nkunganire, ariko kubera ubufasha bwa Leta azakomeza kwishyura 3821 Frw, bisobanuye ko Leta imwishyurira 460 Frw.

‎Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gutanga nkunganire mu byerekeye ubuhinzi, haba ku ifumbire, ibikorwa byo kuhira n’ibindi kugira ngo uru rwego rutazagirwaho ingaruka zikomeye n’ibibazo by’ubukungu byugarije Isi. Yahamije ko n’ibindi bibazo biza bitunguranye haba hari uburyo bwo guhangana na byo.

Minisitiri w'Intebe yavuze ko leta yashyize nkunganire ingana na 18,26% mu giciro cya mazutu kugira ngo abaturage batagorwa cyane
Minisitiri w'Intebe yavuze ko iyo nkunganire idashyirwa mu giciro cya mazutu, litiro iba iri kugura 3581 Frw
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yari yitabiriye iki kiganiro
Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu abaza ikibazo muri iki kiganiro
Iki kiganiro n'abanyamakuru cyibanze ku ishusho rusange y’ubukungu bw’u Rwanda n’ingaruka z’ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati ku bukungu bw'igihugu
Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko leta izakomeza gufasha abaturage kugira ngo badahendwa n’ibiciro by’ingendo

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages