Kuri uyu wa Gatanu, Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) yakiriye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ngo itange ibisobanuro ku makosa akomeye ashingiye ku kutubahiriza amategeko yagaragaye mu yahoze ari MINEACOM nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 2016-2017.
Iyi minisiteri ya mbere yitabye PAC, izindi usanga zitajya zitumizwa.
Mu bibazo abadepite bagaragaje harimo icyo kuba mu ishami ryayo rishinzwe imishinga ryitwa SPIU harimo imishinga itandukanye yagaragayemo ibibazo byo kongera uko bishakiye imishahara.
Depite Niyonsega Théodomir yavuze ko mu mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo ya SPIU yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri harimo umushinga wa ‘Enhanced integrated framework’, wari ufite inshingano zo kubaka amasoko mpuzamipaka, aho harimo ko buri mukozi ahembwa ibihumbi 312 Frw, MINEACOM irangije imuhemba ibihumbi 839 Frw.
Yagize ati “MINEACOM yabirenzeho ihemba abakozi bageze kuri batandatu b’uyu mushinga, amafaranga y’umurengera, cyane cyane ku bakozi bakoraga kuri cross border market, aho umukozi yagombaga guhembwa ibihumbi 312 Frw, bo bamuhembye ibihumbi 839 Frw.”
Yavuze ko Umugenzuzi w’Imari yabiteranyije abona Leta yarahombye miliyoni zirenga 37 Frw.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Sebera Michel, yavuze ko bagize ibibazo mu mishinga ariko ngo bafashe ibyemezo kugira ngo barebe uko babikosora.
Perezida wa PAC, Depite Nkusi Juvenal, yamwibukije ko icyamuzanye ari ugusobanura impamvu amakosa yabaye ndetse no kwerekana ibyemezo bafatiye ababigizemo uruhare.
Sebera yasubije agira ati “ Icyo twakoze ni uko amasezerano twayahagaritse abakozi turabirukana, ubu twafashe icyemezo cyo kubakurirana.”
Depite Niyonsenga ntiyanyuzwe, arahita abaza ati “Umukozi uramukurikirana ni we ufite ikibazo cyangwa uwamuhaye amasezerano? Ni ukuvuga ngo mu masezerano yabo harimo ibihumbi 839 Frw aho kugira ngo mushyiremo ibihumbi 312 Frw, ni ukuvuga ngo uwabahaye amasezerano ni we ufite ikibazo, umukozi nta kibazo afite, unamushatse yagutsinda akaguca n’andi mafaranga. Ibyo kuvuga ngo amasezerano yararangiye ni uko umushinga warangiye. Ntabwo ari ukuvuga ngo mwayahagaritse kuko mwabibonye, mukibibona mwarabikomeje, uyu munsi kuba batagikora ni uko wa mushinga utagihari !”
Sebera utabonye igisubizo atanga kuri iki kibazo yasabye ko Uwitonze Jean Louis wari umuhuzabikorwa wa SPIU muri MINEACOM atanga ibisobanuro.
Uyu mukozi wanabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi, yasobanuye ko icyemezo cyo kuzamura iyo mishahara cyafashwe n’inama y’ubuyobozi ya minisiteri, ikaba yari igizwe na minisitiri, umunyamabanga uhoraho ndetse n’abayobozi bakuru.
Yavuze ko imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ngo byari byanditswe ko ishobora guhinduka.
Ibi ngo byatumye bayihindura, bituma bazamura urwego rw’umukozi wari wateganyijwe, bamuvana kuri ‘Field officer’ bamushyira kuri ‘Field specialist, bitewe n’uburemere bw’akazi yagombaga gukora.’
Ubusanzwe iyo urwego rwa leta rushaka guhindura imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo rubimenyesha Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ikaba ari yo ibyemeza.
Uwitonze yavuze ko bateguye iyo mbonerahamwe nshya bayoherereza MIFOTRA ngo badahawe igisubizo bahita bayikurikiza.
Abadepite babifashe nko gusuzugura inzego, bagashimangira ko ibyo bakoze bitubahirije amategeko ndetse ko amafaranga yishyuwe abo bakozi mu buryo butemewe n’amategeko agomba kugarurwa mu isanduku ya leta.
Depite Karenzi Théoneste yagize ati “Iyo wandikiye urwego usaba uruhushya, ntirugusubize wowe ufata umwanzuro wo kurwiha?“
Naho Depite Mukakarangwa Clothilde ati “Iyo baza kubasubiza babahakanira ayo mafaranga ni nde wagombaga kuyagarura? Igihe batarabasubiza mwari gukurikiza ibyemejwe n’Inama y’abaminisitiri babasuza babemerera noneho mukabikurikiza, mukavugurura n’imishahara mwatanze mbere. Ubu muzayagarura mute?”
Iki kibazo cyabaye nk’aho kidafatirwa umwanzuro ugaragara, PAC yasabye ko abo bayobozi bazabaha inyandikomvugo y’inama yafashe icyo cyemezo cyo gukurikiza imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo itemewe.

Abakozi bashyizwe mu kazi mu buryo butemewe
Mu mushinga wa ‘Great Lakes trade facilitation’, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari abakozi babiri bashyizwe mu myanya batari ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo n’Inama y’Abaminisitiri ku buryo byatumye leta itanga miliyoni 18 Frw.
Muri uwo mushinga abakozi ngo banajyaga mu butumwa bw’akazi ntibatange raporo ndetse n’inyandiko z’ubutumwa (ordres de mission) zisa nk’izo batekinitse ku buryo zitagaragazaga aho bagiye gukora ku buryo byatwaye amafaranga hafi miliyoni.
Mu mushinga wa ‘E-waste management’ ngo habayeho gushyira mu myanya umukozi utari mu mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo ndetse n’umuterankunga w’uwo mushinga aramwanga kuko bitari byubahirije amategeko. Gusa mbere y’uko amwanga ngo yari amaze guhembwa miliyoni 12 Frw.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yanagaragaje ko hari inama ya ‘SPIU Governance Meeting’, aho icyo kibazo cy’imishahara cyagaragajwe, hafatwa icyemezo ko bigomba guhita bikosoka ariko yaje kujyayo asanga bitarakosowe.
PAC imaze iminsi ibariza mu ruhamwe inzego zitandukanye za leta zagaragaweho gucunga nabi umutungo wa leta, aho bimaze kugaragara ko bisa nk’aho ari indwara yakwiriye mu bigo bihabwa ingengo y’imari nini.


TANGA IGITEKEREZO