00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda ry’u Rwanda ryageze i Pretoria mu biganiro byo kuzahura umubano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 June 2026 saa 07:57
Yasuwe :

Itsinda ry’Abadipolomate b’u Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe ryageze muri Afurika y’Epfo mu biganiro bigamije kuzahura umubano n’iki gihugu.

Muri ibi biganiro biteganyijwe kuri uyu wa Gatatu u Rwanda ruraba ruhagarariwe n’abarimo Minisitiri Nduhungirehe na Gisa Teta ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Bageze muri Afurika y’Epfo mu ijoro ryo ku wa Kabiri.

Aba Badipolomate b’u Rwanda bari muri Afurika y’Epfo ku butumire bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu, Ronald Lamola.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yavuze ibi biri mu murongo wo kongera kubaka umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.

Ati “Iyi nama ni imwe muri gahunda zihari zo kongera kubaka no kongerera imbaraga umubano hagati ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda. Ibiganiro bizibanda ku kongerera imbaraga ibiganiro bya dipolomasi no guteza imbere ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umutekano.”

Biteganyijwe ko nyuma y’iyi nama Minisitiri Lamola azagirana ikiganiro n’itangazamakuru, agasobanura ibyayivuyemo ndetse n’ingamba zafashwe mu kongerera imbaraga umubano w’ibihugu byombi.

Iyi nama ije mu gihe hamaze igihe hari agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo. U Rwanda rushinja iki gihugu gucumbikira abafite imigambi yo kuruhungabanyiriza umutekano.

Inkuru bifitanye isano: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-afurika-y-epfo-bigiye-guhurira-mu-biganiro-byo-kuzahura-umubano

Itsinda ry’abadipolomate b’u Rwanda ryageze i Pretoria, ryakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Emmanuel Hategeka (uri hagati)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages