Iri tsinda ryagiranye ibiganiro n’iryo ku ruhande rw’u Rwanda ryari riyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda.
Binyuze kuri Twitter, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko urwo ruzinduko rukurikira urw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yagiriye mu Bufaransa, muri Werurwe uyu mwaka.
Icyo gihe Gen Jean Bosco Kazura yakiriwe n’ Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, Gen Thierry Burkhard, baganira ku bufatanye n’imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ndetse n’ikibazo cy’umutekano mu bice bya Afurika birimo Amajyepfo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!