00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero ry’abarangije amashuri yisumbuye rigiye gukurwaho burundu

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 January 2018 saa 12:54
Yasuwe :

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yatangaje ko hari gushakishwa uko amasomo y’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, bisanzwe bitozwa abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu Itorero, byashyirwa mu masomo biga ryo rigakurwaho burundu.

Ubusanzwe abanyeshuri barangije ayisumbuye bagitegereje amanota, bahurira mu Itorero ryiswe Inkomezamihigo, bagatozwa indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda zibategurira kuba abanyarwanda bizihiye igihugu cyabo.

Uyu mwaka rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu aho biteganyijwe ko rizahuza abanyeshuri ibihumbi 65.

Mu kiganiro Bamporiki yagiranye na IGIHE uyu munsi, yatangaje ko itorero ritangira kuri uyu wa 6 Mutarama 2017, kuri site 115, rikazamara icyumweru kimwe gusa ndetse ko rishobora kuzavaho burundu.

Yagize ati “Iri torero dutekereza ko n’ubundi ryazavaho rigasimburwa n’urugerero. Riramara icyumweru kimwe, hanyuma igihe cy’amezi atandatu giharirwe urugerero rurimo urusanzwe rukorerwa ku Mudugudu, hakazamo uruciye ingando ku rwego rw’Akarere no ku rw’igihugu bizajya biba mu byiciro bitandukanye n’abazarwitabira bakazajya baba ari icyiciro cyihariye bitewe n’amanota bagize.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa bisanzwe bikorwa mu itorero birimo akarasisi, imyiyereko ya Kinyarwanda, bigiye kwinjizwa mu mashuri.

Bamporiki ati “Ibyo bimeze nk’ibisanzwe, ari na byo dushaka mu by’ukuri gucengeza mu mashuri, ibyo bakabaye biga muri iki cyumweru, bakazajya babyigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, noneho urangije ayisumbuye ntiyirirwe akora iri torero, ahubwo agahita ajya ku rugerero rurimo imirimo yo guteza igihugu cyacu imbere.”

“Bidukundiye muri uyu mwaka utaha twabitangira, ariko bizaterwa n’imbaraga tuzashyira mu mashuri yisumbuye kugira ngo abazayarangiza bazabe barabonye inyigisho zose nk’izo aba bagiye kubonera mu itorero, ariko twavuga ko twifuza ko 2020, nta gahunda y’itorero izaba igihari.”

Urugerero ruciye ingando ruzakorwa mu gihe cy’ukwezi ku rwego rw’Akarere, biteganyijwe ko ruzakorwa n’abanyeshuri ibihumbi 15, ku rw’igihugu abanyeshuri 416, abazarukora bazatoranywa hagendewe no ku myitwarire bazagaragariza mu itorero ry’icyumweru bagiye gukora n’uko bazitwara ku rugerero rwo ku Mudugudu.

Bamporiki yavuze ko kubera ubushozi bwo kwakira abanyeshuri benshi mu rugero ruciye ingando, ari yo mpamvu rukorwa n’umubare muto, gusa ngo biteganyijwe ko buri munyeshuri urangije ayisumbuye azajya arukora.

Yagize ati “Muri iyi minsi, ubushobozi dufite ntibutwemerera gufata abana benshi ariko mu cyerekezo tuganamo, twifuza ko umwana wese urangije amashuri atandatu yisumbuye, yazajya ahita ajya ku rugero ruciye ingando, akamara igihe.”

Bamporiki yavuze ko bimwe mu bizakorwa mu itorero ry’abarangije amashuri yisumbuye uyu mwaka, ari ukubakira ubwiherero imiryango itabugira n’ibindi.

Yagize ati “Ubu tuzibanda cyane ku isuku, ku kurwanya umwanda ku buryo bukomeye, twifuza ndetse no kurangiza ikibazo cy’ubwiherero, kuko muzi ko imibare igaragaza ko hari abanyarwanda benshi batarabubona. Bazigishwa agaciro k’isuku, hanyuma nitujya mu rugerero, bashyire mu bikorwa ibyo bize. Hazabamo no guhashya ibiyobyabwenge aho biri no kubigisha kubyirinda. Tuzigisha no kurwanya ikibazo cy’abana batwara inda.”

Mu 2015, Ikigo cy’Ibarurishamibare, cyagaragaje ko 83,4% by’Abanyarwanda bakoresha bakanatizanya ubwiherero bwujuje ibyangombwa. Icyo gihe abitumaga ku gasozi bari 1% mu mijyi na ho mu cyaro bari 3% bitewe no kutabugira.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, aheruka gutangaza ko mu Rwanda, Urubyiruko rusaga ibihumbi 16 rurimo n’abanyeshuri, n’abakuze basaga 5000 bakoresha ibiyobyabwenge naho Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yatangaje ko mu 2016, abana bari hagati y’imyaka 16 na 19 basaga ibihumbi 17 batewe inda.

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yatangaje ko hari gushakishwa uko itorero ry'abarangije amashuri yisumbuye ryakurwaho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages