00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero Methodiste Libre i Gikondo ryibutse Abatutsi bahiciwe; andi matorero ahabwa umukoro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 May 2025 saa 03:13
Yasuwe :

Itorero rya Methodiste Libre i Gikondo ryibutse abari abayoboke baryo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave, aha umukoro andi madini n’amatorero.

Ni igikorwa cyabereye i Gikondo aho iri torero ribarizwa, cyitabiriwe n’abagize imiryango y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, abayobozi mu nzego zitandukanye mu Itorero rya Methodiste ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave, washimiye cyane uru rusengero ku bw’iki gikorwa.

Ati “Reka nshimire Urusengero rwa Methodiste Libre i Gikondo iki gikorwa cyo kwibuka no kuzirikana Abatutsi bazize Jenoside bahaguye, bahoze mu itorero ryabo. Ni igikorwa buri wese akwiye gushimira kuko nibura gisubiza icyubahiro abo basenganaga, abo babanaga bazize Jenoside biciwe kuri uru rusengero.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa gikwiriye kubera urugero abayobozi batandukanye b’amadini n’amatorero aho bakwiriye kumva ko kwibuka ari ingenzi, kandi ko kwimakaza inyigisho zigamije kugaragaza amateka yabaye no guharanira ko ibyabaye bitakongera ukundi bikenewe.

Ati “Ni na cyo dushishikariza abandi bayobozi b’amadini n’amatorero. Ntaho Jenoside yakorewe Abatutsi yasize, ibyo ni ibihamya biri mu mateka. Hirya no hino aho Abatutsi baguye cyangwa se biciwe birakwiye ko yaba ari itorero runaka bafata iyo nshingano yo kubibuka no kubaha icyubahiro.”

Yakomeje agira ati “Harimo ibintu bikomeye, hari ugutanga ubutumwa twirirwa tuvuga ngo Jenoside ntizongere kuba ukundi ariko noneho bakira n’abantu benshi, muri abo bakeneye kubabwiza ukuri kw’amateka. Nyuma bakanavuga ngo bimwe byigishwa by’urukundo, bakabivuga bagaragaza ayo mateka mabi ariko bavuga ngo turagana imbere heza, turi umwe twese turi abanyarwanda.”

Yasabye andi matorero adakora igikorwa nk’iki ko akwiriye guhaguruka akabishyiramo imbaraga kuko afite abantu benshi barimo n’urubyiruko rukeneye kwiga ayo mateka.

Bamwe mu rubyiruko bari bitabiriye iki gikorwa basengera mu rusengero rwa Methodiste Libre i Gikondo, bavuze ko muri iki gihe igikwiriye gushyirwamo imbaraga ari uguhangana n’abakomeje kwifashisha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa bakayihakana.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye
Abari bitabiriye bafashe umwanya bunamira Abatutsi baguye muri uru rusengero ruherereye i Gikondo
Imiryango itandukanye yifatanyije n'urusengero rwa Methodiste i Gikondo mu gikorwa cyo kwibuka
Hacanwe urumuri rw'icyizere
Itorero rya Methodiste Libre i Gikondo ryibutse abari abayoboke baryo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Bishop Kayinamura Samuel, ni umwe mu batanze ubutumwa muri iki gikorwa
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave, yavuze ko andi madini n’amatorero akwiriye gukangukira ibikorwa byo kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .