Ni igikorwa cyabereye i Gikondo aho iri torero ribarizwa, cyitabiriwe n’abagize imiryango y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, abayobozi mu nzego zitandukanye mu Itorero rya Methodiste ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave, washimiye cyane uru rusengero ku bw’iki gikorwa.
Ati “Reka nshimire Urusengero rwa Methodiste Libre i Gikondo iki gikorwa cyo kwibuka no kuzirikana Abatutsi bazize Jenoside bahaguye, bahoze mu itorero ryabo. Ni igikorwa buri wese akwiye gushimira kuko nibura gisubiza icyubahiro abo basenganaga, abo babanaga bazize Jenoside biciwe kuri uru rusengero.”
Yakomeje avuga ko iki gikorwa gikwiriye kubera urugero abayobozi batandukanye b’amadini n’amatorero aho bakwiriye kumva ko kwibuka ari ingenzi, kandi ko kwimakaza inyigisho zigamije kugaragaza amateka yabaye no guharanira ko ibyabaye bitakongera ukundi bikenewe.
Ati “Ni na cyo dushishikariza abandi bayobozi b’amadini n’amatorero. Ntaho Jenoside yakorewe Abatutsi yasize, ibyo ni ibihamya biri mu mateka. Hirya no hino aho Abatutsi baguye cyangwa se biciwe birakwiye ko yaba ari itorero runaka bafata iyo nshingano yo kubibuka no kubaha icyubahiro.”
Yakomeje agira ati “Harimo ibintu bikomeye, hari ugutanga ubutumwa twirirwa tuvuga ngo Jenoside ntizongere kuba ukundi ariko noneho bakira n’abantu benshi, muri abo bakeneye kubabwiza ukuri kw’amateka. Nyuma bakanavuga ngo bimwe byigishwa by’urukundo, bakabivuga bagaragaza ayo mateka mabi ariko bavuga ngo turagana imbere heza, turi umwe twese turi abanyarwanda.”
Yasabye andi matorero adakora igikorwa nk’iki ko akwiriye guhaguruka akabishyiramo imbaraga kuko afite abantu benshi barimo n’urubyiruko rukeneye kwiga ayo mateka.
Bamwe mu rubyiruko bari bitabiriye iki gikorwa basengera mu rusengero rwa Methodiste Libre i Gikondo, bavuze ko muri iki gihe igikwiriye gushyirwamo imbaraga ari uguhangana n’abakomeje kwifashisha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa bakayihakana.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!